Rubavu:Inzu y’umuturage yibasiwe n’inkongi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryakeye ahagana saa yine z’ijoro inzu y’uwitwa Havugintwari Silas yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka ndetse n’ibikoresho byo mu nzu hafi byose birangirika barokora intebe zo mu ruganiriro gusa.

Ubwo iyi nkongi yabaga Kizimyamwoto yari mu karere ka Karongi bisaba kuyihamagaza igitaraganya ariko ihagera inzu n’ibiyirimo byamaze gukongoka.

Iyi nkongi birakekwa ko yatewe n’intsinga z’amashyanyarazi zakoranyeho biturutse ku muriro wo muri aka gace ugenda ukagaruka bya hato na hato.

Abaturage bemeza ko kugira Kizimyamwoto imwe mu Ntara yose y’Uburengerazuba bidahagije kuko iyatabaye ivuye i Karongi yahageze abaturage bamaze kuganzwa n’umuriro ndetse inzu n’ibyari biyirimo byamaze kwangirika.

Mukasine Agnes utuye mu Murenge wa Gisenyi yagize Ati “ Kizimyamwoto imwe mu Ntara yose ntabwo ihagije,umujyi wa Gisenyi ufite inzu zishobora gufatwa n’amashyanyarazi, ukwiye kugira Kizimyamwoto kuko nk’iyaje gutabara yaje itinze ibishya byarangije gukongoka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jérémie,yemeza ko na bo nk’ubuyobozi bahangayikishijwe no kuba Intara igizwe n’uturere turindwi igira Kizimyamwoto imwe gusa.

Ati “Dutuye mu mujyi kandi bigaragara ko ikibazo cy’inkongi zakwibasira iwacu,kuba rero Intara ifite Kizimyamwoto imwe ni ingorabahizi, twifuza ko zakongerwa kuko iyo inzu ifashwe kugira ngo imodoka ive mu karere kamwe ijye mu kandi ntacyo iramura isanga ari iyo gufasha aho iri gusa.”

Kuba abaturage bakomeje kwishimira ibikorwa remezo n’iterambere rigenda rigaragarira buri wese niho bahera basaba ko umubare wa Kizimyamwoto wakwiyongera.

Kugeza ubu agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi ntikaramenyekana, mu gihe iyi nzu nta n’ubwishingizi yagiraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza