Rubavu: Insengero 320 zafunzwe burundu

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 07:37
Yasuwe :
4
Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14

Raporo y’Akarere ka Rubavu yagaragaje ko insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibisabwa zigera kuri 320 zafunzwe burundu naho 341 zihabwa iminsi 15 kuba zakemuye ibyo zibura zigafungurwa.

Izafunzwe ahanini zabaga zidafite ibyagombwa birmo aho gukorera hemewe, zimwe zikorera mu nyubako zishaje, izakoreraga mu nzu zateganyirijwe guturamo cyangwa iz’ubucuruzi, n’izindi zikorera mu nyubako zituzuye.

Izahawe iminsi 15 ngo zibe zijuje, avuga ko iyo minsi ari mike cyane.

Abanyamadini n’amatorero muri iri genzura, basanga ko ryari rikwiriye nubwo hari abataryakira neza.

Bishop Murekezi Masasu uhagarariye impuzamatorero muri Rubavu avuga ko n’ubundi hari amatorero byagaragaraga ko akwiye gufunga.

Yagize ati ‘’Twe turabona Imana ibirimo neza cyane kuko harimo akajagari kabi cyane, harimo amatorero umuntu ubona ukavuga ko ubuyobozi bufite ishingiro ryo kuyafunga kubera ukuntu yari ameze.’’

Ariko Bishop Murekezi avuga ko iyi gahunda isa niyatunguranye kandi ibisabwa ari byinshi. Avuga ko nko ku bahawe iminsi 15 ni mike kuko harimo abasabwa ibikorwa byo kubaka.

Ati “Ubu tugiye kureba icyashoboka gukorwa kuko leta ni umubyeyi kandi umubyeyi aca inkoni izamba kuko amikoro ntayo ariko mu kuzuzanya no gushyira hamwe ibitekerezo hashobora kuzahinduka byinshi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko udashoboye kubahiriza igihe yahawe azegera ubuyobozi bukazamufasha.

Yagize ati “Udafite urusengero rwujuje ibintu bisabwa muri rusange nta mpamvu n’ubundi yo gukora nabanze abyuzuze nta rushanwa ririmo. Nabyuzuza azatangire urusengero rwe turi ahangaha nk’inzego za leta ngo tumufashe, niba bahawe iminsi 15 utabishoboye igihe azabyuzuriza azaze tumufungurire.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza