Rubavu : Ingo 29% zabonye amashanyarazi, izindi zirarwana no kwigobotora agatadowa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko buhangayikishijwe no kuba abaturage bamaze kugerwano n’amashyanyarazi bakiri bake cyane, bugashishikariza abafatanyabikorwa bako gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura umubare w’ingo zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko bitari bikwiye ko akarere kaza mu turere twunganira umujyi wa Kigali kagira abantu benshi bazitiwe mu iterambere no kutagira amshyanyarazi.

Ati”Bitewe n’uko hari abaturage abatuye batatatanye, bitwereka ko bigoranye kubagezaho amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari, abo rero bakwiye kwifashisha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Abafatanyabikorwa dufite ni Davis&Shirtliff gusa bashobora kubidufashamo, hakenewe n’abandi kugira ngo duhangane n’iki kibazo cyo kurwanya agatadowa.”

Akomeza avuga ko ikibazo cyo gufasha abaturage kwigobotora agatadowa cyakemurwa ari uko abafatanyabyabikorwa biyongereye bagamije gukwirakwiza ibikoresho by’imirasire y’izuba mu rwego rwo gufasha abaturage kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiri kugenderaho.

Kayumba Onesphore, umwe mu baturage batuye mu Murenge Cyanzarwe, yemeza ko kuba batagira amashanyarazi bibangamiye iterambere, bakifuza ko yabageraho mu buryo bworoshye.

Yagize ati”Nawe wabonye kano gasantere kacu kuba nta muntu n’umwe ufite umuriro biratubangamiye, kujya kwiyogoshesha no gushesha tugenda ibirometero, noneho wagira telefoni ukajya wirirwa wirukanka ushaka umuriro, waba ufite akazi kenshi cyangwa urambiwe ingendo ndende ukayibika, urumva ntacyo iba itumariye; tutabonye amashanyarazi twatera imbere gute?”

David Gatende, Umuyobozi mukuru wa sosiyete Davis&Shirtliff ikwirakwiza amazi n’amashanyarazi, yagize ati”Natwe duhangayikishijwe no kuba umubare w’ingo zidacana zikiri nke, turasaba ubufatanye n’abaturage mu kurandura ikibazo cy’agatadowa bakajyana n’iterambere rirambye. Baze tubafashe kubona ingufu zikomoka ku mashanyarazi ndetse n’ibindi byabafasha kwihutisha iterambere.”

Akarere ka Rubavu kageze kuri 29% by’ingo zicana umuriro w’amashanyarazi, ariko umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017,akarere kiyemeje kugeza amashanyarazi mu ngo 2500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza