00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Imvura yangije hegitari zirindwi z’imirima y’ibirayi n’inzu 47 (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 Kanama 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Imvura irimo urubura rwinshi yaguye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, yangije hegitari ndwi z’imirima y’ibirayi na ho inzu 47 zirangirika.

Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi.

Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi.

Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe barebe uko bagishyiraho kuko uko bimeze ubu bizaduteza ibiza bikomeye.’’

Nyirahabimana Rose, yavuze ko yatewe ibihombo kubera imirima ye yangiritse asaba ubuyobozi kuvugurura umuhanda kuko wubatswe nabi.

Ati “Imvura yaraguye itembana ibirayi byanjye byanteje igihombo nari narashyizemo ifumbire ku buryo nari niteguye kubanamo toni enye none ibirayi nateye byangiritse byose. Nta cyizere kandi ni ho nashakishirizaga ubuzima, badufashe uyu muhanda bawushyireho inzira y’amazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yavuze ko yavuganye n’Akarere ngo harebwe uko amazi asenyera abaturage yayoborwa mu buryo bwiza.

Ati “Imvura yari nyinshi yangije hegitari zirindwi z’ibirayi. Hari inzu zangiritse kubera amazi yinjiyemo, hari n’izatobotse amabati bitewe n’urubura n’umuhanda ujya ku mupaka wa kabuhanga wangiritse. Twavuganye n’Akarere kugira ngo bakore inyigo y’ibiraro harebwa uko umuvuduko w’amazi wagabanuka.’’

Yakomeje avuga ko abahuye n’ibiza bagiye guhabwa ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku mu kubafasha muri ibi bihe barimo.

Abaturage barimo batunganya imiyoboro y'amazi kugira ngo batongera kwibasirwa n'ibiza
Imirima y'ibirayi yinjiwemo n'amazi, abahinzi baravuga ko ari byo bari barambirijeho
Bimwe mu bihingwa byabashije kurokoka
Hari ibyobo byacukutse birimo kumira amazi
Abaturage bishyize hamwe bakora umuganda wo gusibura umuhanda
Abaturage bavuga ko umuhanda wubatswe nabi ari wo ntandaro y'ibiza
Iyi mvura yari irimo urubura rwatoboye amabati y'inzu zimwe na zimwe
Abaturage bahuye n'ibiza batangiye kugezwaho inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .