Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, nibwo iyi mpanuka y’ikamyo yabaye. Yabereye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umushoferi yahise acika amaguru mu gihe kigingi w’imodoka we yahise yitaba Imana.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko aho iyi mpanuka yabereye ari ahantu hari ikorosi, ku buryo bikekwa ko umushoferi yananiwe kuhataka.
Ati “Mu by’ukuri yaguye mu ikorosi rihari, ni impanuka ikomeye itoroshye kuko ikamyo yananiwe gukata.”
Abashoferi bagirwa inama yo kubahiriza amategeko y’umuhanda bagendera ku muvuduko wagenwe birinda impanuka za hato na hato.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!