Rubavu: Gusiragiza ba rwiyemezamirimo byatumye bifata ku masoko y’akarere

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 11 Ukwakira 2016 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Imikorere mibi y’abagize akanama gashinzwe amasoko mu Karere ka Rubavu irimo kwishyura nabi ababa batsindiye amasoko, biri muri bimwe byagaragajwe bituma ba rwiyemezamirimo muri aka karere batakitabira gupiganira amasoko aba yatanzwe n’akarere.

Ibi byagaragarijwe mu Nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yari igamije kwemeza igishushanyo mbonera cy’aka karere, yateranye kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016.

Iki kibazo cyagaragaye ubwo Akarere ka Rubavu katangaga isoko ryo kugura inka zo muri gahunda ya “Girinka” ariko bikarangira habuze uwapiganira iri soko.

Mabete Dieudonné uhagarariye urugaga rw’abikorera muri Rubavu, avuga ko amakuru akura muri ba rwiyemezamirimo atuma batitabira gupiganira amasoko atangwa n’aka karere, ari uko gafite amanota mabi mu bijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Agira ati “ Ba Rwiyemezamirimo bo muri aka karere bavuga ko hari ikibazo cyo kubishyura nabi, amakuru ahari ni uko banga gupiganwa kubera gutinya kwishyurwa nabi, aho usanga akarere kabasiragiza.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, avuga ko iki kibazo bakimenyeye muri iyo nama, gusa ngo kuba hatangwa isoko hakabura abaripiganira ni ibintu bisanzwe.

Yagize ati “ Iki kibazo twacyumvise, twasabye Komite nyobozi kugikurikirana kuko ni amakuru Inama Njyanama yari ibonye, kuba umwanya wajya ku isoko ntihaboneke uwawupaganira ibyo ni ibintu bisanzwe cyane, hari igihe rwiyemezamirimo abona adafite ubushobozi, hari igihe abona atari yitegura, hari impamvu nyinshi cyane, ntabwo biba hano mu karere ka Rubavu gusa, ni ahantu hose.”

Mu Karere ka Rubavu hagiye hakunda kuvugwa ibibazo by’imitangire itanoze y’amasoko ya Leta aho hari ikibazo cy’isoko rya Gisenyi ryadindiye ndetse ubu Akarere na rwiyemezamirimo bari mu nkiko, aho rwiyemezamirimo agashinja kumuhagarikira ibikorwa mu buryo butanoze.

Muri aka karere kandi hagaragaramo n’ikibazo cya Ruswa nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa, bwo muri Nzeri uyu mwaka, bwashyize akarere ka Rubavu ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ruswa ku gipimo cya 22,7%.

Njyanama y'aka karere yavuze ko igiye gukurikirana iki kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza