00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ibura ry’amazi ryabaye imbogamizi mu kwirinda Covid-19

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Kanama 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’uko bamaze igihe kirekire badafite amazi bikaba bibagiraho ingaruka mu kwirinda Covid-19.

Abatuye igice cy’Umujyi bavuga ko birirwa batonze umurongo bashakisha amazi bagasaba ubuyobozi ko bafungura uruganda rushya kuko rwuzuye.

Nirere Jeannette utuye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, avuga ko babyuka mu rukerera bagiye ku ivomero rya leta, agasaba ko uruganda rushya rwafungurwa amazi akaboneka bikabafasha kwirinda Covid-19.

Ati “Reba ubu nageze hano saa kumi n’imwe z’ijoro nje gutanguranwa kuri robine; mu rugo duheruka amazi mu 2017 ahandi bajya bayabona kabiri mu cyumweru ariko twebwe robine zamezeho ibyatsi, ubuyobozi nibudufashe tubone amazi bidufashe kwirinda covid-19 kuko n’uruganda rw’amazi rwaruzuye.’’

Bizimana Pascal utuye mu Kagari ka Mbugangari mu Murengewa Gisenyi avuga ko ikibazo cy’amazi bari bafite ikizere ko kigiye gucyemuka ariko byose byasubiye inyuma.

Ati “Mbere twari twaribagiwe ko dufite za robine ariko mu mwaka ushize bari batangiye kuduha amazi iminsi ibiri mu cyumweru; twaranabimenyereye ariko muri iyi minsi byose byarahagaze amazi arabura burundu, ubu kubona amazi ni ukwishyura umunyonzi amafaranga 300 ku ijerekani. Ubuyobozi budufashe kuko uruganda rwaruzuye."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko ikibazo cyatewe n’imitingito n’isayo byangije imiyoboro.

Ati “Uruganda rwari rwuzuye hageze igihe cyo kugerageza ariko hajemo ikibazo cy’imitingito yasenye imiyoboro y’amazi n’aho bitangiye gucyemuka hazamo ikibazo cy’isayo izanwa n’umugezi wa Sebeya. Navuganye na WASAC banyizeza ko byacyemutse baza gushyiraho gahunda nshya y’isaranganya ry’amazi mu duce dutandukanye’’.

“Amazi aba yabaye make kuko iyo utumye umunyonzi ajya ku mavomo rusange akayazana, ntabwo twabyita kubura burundu ahubwo aba yabaye make kuko hari uduce tuba tuyafite. Amahirwe dufite ni uko imvura yatangiye kugwa kandi iyo iguye umuntu yihutira kureka kuko ntabwo tuba twizeye amazi.”

Tariki ya6 Ugushyingo 2019, ubuyobozi bwa WASAC ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu nyuma yo gusura imirimo yo kubaka uruganda rwa Gihira II, bijeje abaturage ko ikibazo cy’amazi kitazarenza muri Gicurasi 2020 kuko rwagombaga gutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 15 na ho urwari rusanzwe nyuma yo kurusana na rwo rukazava kuri metero kibe 8 000 rwatangaga rukagera ku 10 000.

Ibura ry'amazi abanyonzi baryungukiramo kuko bagurisha ijerekani ku mafaranga 300
Abaturage babyukira ku mavomero batanguranwa amazi
Ku biro by'Umurenge wa Bugeshi bifashisha amazi y'imvura iyo yaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .