Rubavu: Ibiganiro bihuza abarokotse Jenoside n’ababiciye bimaze kunga abasaga 3500

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu mirenge igize akarere ka Rubavu bibumbiye mu matsinda ya gahunda y’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge izwi ku izina rya “Mvura nkuvure”, binyuze mu kuganira ku mibereho yabo, barishimira ko bakize ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 binyuze muri iyi gahunda imaze kunga abagera ku 3,653.

Ibi byatangajwe mu gikorwa kigamije gusuzuma umusaruro gahunda ya Mvura Nkuvure imaze kugeraho mu gihe cy’imyaka itatu itangijwe mu Rwanda.

Iyi gahunda ihuza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abo mu miryango y’abayikoze, aho bahurira hamwe bakaganira ku mateka y’ibyabaye ndetse bagashakisha uburyo bafatanya mu kurenga ayo mateka bishyira hamwe mu bikorwa bibateza imbere.

Bibumbira mu matsinda aba agamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge aho banigiramo ibijyanye n’isanamitima. Nyuma yaho Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ibasigiye ibikomere birimo kubura ababo, bavuga ko bari barihebye, barigunga, ariko kuri ubu kubera kwegerana no kuganira kuri ayo mateka ngo byabagiriye akamaro cyane kuko byagiye bigabanya ikibazo cy’ubwigunge bahoranaga.

Ndayambaje François, umwe mu baturage wari waratsimbaraye avuga ko atazigera areba neza abo mu miryango yamwiciye, ngo iyi gahunda yamufashije guhindura ibitekerezo.

Yagize ati “ Nari mfite ibibazo ariko nkumva nta muntu n’umwe nabibwira, nabonaga yanyumvira ubusa ngahitamo kubigumana, naravugaga nti “ Niba umuntu yiyemerera ko yishe, uwo muntu kuki we batamwica?”

Akomeza agira ati “ Byageze aho nkumva nagurisha itongo rya data kugira ngo ntazajya ndebana n’abantu banyiciye abavandimwe, ariko nyuma ndavuga nti na none naba mpemukiye ababyeyi banjye ngurishije itongo.”

Uyu mugabo avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo muri gahunda ya Mvura nkuvure, ubu imyumvire ye yarahindutse ku buryo bugaragara.

Ati “ Mu biganiro bya Mvura nkuvure nagiye mpura na bagenzi banjye, bavuga ibibazo byabo nkumva birenze ibyanjye, ngerageza guhura n’abanyiciye turaganira, ubu nta kibazo dufitanye na gito tubanye neza kubera amasomo twahawe na Mvura nkuvure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace avuga ko iyi gahunda izafasha aka Karere gukura abaturage mu bwigunge.

Aragira ati “ Usanga iyo umuturage afite ikibazo aba yigunze, icyo gihe ntashobora gutera imbere no mu bundi buryo,ariko gahunda ya Mvura nkuvure izabafasha gukomera no kwiteza imbere."

Rutayisire Fidèle,Umuyobozi wa Gahunda ya Mvura Nkuvure mu Rwanda, yemeza ko abagera kuri 75% bari muri ayo matsinda mu karere ka Rubavu bakize ibikomere bafata ingamba nshya.

Aragira ati”Dufite ingero zifatika aho umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi yubakirwa inzu ntayibemo kubera nta mutekano ku mutima, ariko nyuma y’ibiganiro by’ibyumweru 15 akaba yarayisubiyemo nyuma yo gukira ibikomere. By’umwihariko 75% biyunze n’abo bari bafitanye amakimbirane.”

Renzaho Giovani,umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe gahunda ya Ndi umunyarwanda wari witabiriye iki gikorwa,avuga ko umuntu utarabohoka umutima bitamworohera kwiteza imbere, ari na ho ahera ashimira abagiye muri aya matsinda y’isanamitima.

Abitabiriye ibiganiro bemeje ko gahunda ya Mvura Nkuvure yabagiriye akamaro
Ndayambaje Francois avuga ko mbere yumvaga atababarira abamwiciye abe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza