Kwamamaza

Rubavu:Hakozwe urugendo rwo kwamagana FDLR

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 12:33' na Mukwaya Olivier


Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’amatorero yo muri uyu murenge bakoze urugendo rwo kwamagana FDLR no gukangurira urubyiruko kwitandukanya na yo.

Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa 13 Kanama, rwahereye ku mupaka wa Kabuhanga rusorezwa ku biro by’umurenge wa Bugeshi aho abayobozi beretse urubyiruko ingaruka zo ziterwa no gukorana na FDLR kimwe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umurenge wa Bugeshi uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, mu minsi ishize ukaba waribasiwe n’igitero cy’umutwe wa FDLR ubwo yateraga isantere y’ubucuruzi ya Kabumba.

Byakunze kugaragagara ko hari abaturage bakorana n’uwo mutwe w’iterabwoba ariko nyuma y’ibitero abaturage barakajije umutekano bakaba bamaze gufata abacengezi 24 ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne yakanguriye ababyeyi bafite abana muri FDLR n’abafite abavandimwe bariyo kubakangurira gutaha.

Aragira ati”Ndakangurira urubyiruko gutandukana n’ikibi icyo aricyo cyose kandi ndasaba ababyeyi bafite abana cyangwa abanyarwanda bafite abantu babo mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu kubakangurira gutaha mu by’ukuri turabafite benshi bavuyeyo.”

Uwari uhagarariye itorero rya ADEPR, Pasteur Akoyiremeye P. Claver yavuze ko bateguye iki gikorwa kubera ko urubyiruko rukunze gushukwa ngo bagiye kubashakira akazi abashishikariza kumenyesha inzego z’ubuyobozi ababashuka.

Yagize ati “Iki gikorwa twagitekerejeho kubera muri iyi minsi hari abantu bari kuyobya abantu babajyana mu mitwe y’iterabwoba, turashaka ko urubyiruko bamenya ko iki gikorwa ari kibi cyane ko hari ababashukisha ngo barabajyana kubaha akazi cyangwa amashuri; turashaka ngo bamenye ko ibyo bintu ari bibi babyirinde ntihakagire ikintu bakora badafatanije n’inzego.”

Ubufatanye bw’abaturage n’inzego bwakomeje kwiyongera dore ko hamaze gufatwa abacengezi 24 babaga bacaracara mu murenge wa Bugeshi.

Muri Mata uyu mwaka abarwanyi bo muri FDLR bagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi aho bikekwa ko bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho.

Muri Werurwe kandi muri uyu Murenge wa Bugeshi, ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu ijro ryo ku wa 25 Kamena undi musirikare wari wambaye impuzankano ya Congo yarasiwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu Kagari ka Rutagara mu Murenge wa Rubavu, ubwo yinjiraga mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko, bamuhagaritse akabyanga.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kurwanya umutwe wa FDLR
Abaturage bari mu rugendo rwo kwagana umutwe wa FDLR

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved