Kwamamaza

Rubavu: Abaturage ntibumva kimwe n’abayobozi ku kubaka umudugudu ahashyinguye ababo

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 09:55' na Mukwaya Olivier


Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagali ka Ndoranyi, Umurenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu bavuga ko batewe impungenge n’icyemezo gitunguranye cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo mu masambu bahingagamo ndetse bavuga ko hakiri imibiri y’ababo bazize Jenoside ihashyinguye.

Mu cyumweru gishize nibwo haje umukozi w’Akarere apima hegitari makumyabiri z’ubutaka, asobanurira abaturage ko zigomba kubakwamo umudugudu w’icyitegererezo ndetse ko abahahingaga bagomba kubihagarika.

Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akoranye inama itunguranye n’abaturage bo muri uyu murenge ababwira ko icyifuzo cyabo cyo kubona umuhanda mwiza n’umuriro w’amashanyarazi basabye kigiye gushyirwa mu bikorwa kandi ko kizagendana no kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo abahoze bari mu manegeka.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko batewe inkeke n’umudugudu ugiye kubakwa mu matongo yabo ndetse ko bizabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kuba imibiri y’ababo izubakwaho inzu kuko kugeza ubu hari ubwo iyo bahinga bakabona imibiri y’abatarashyinguwe mu cyubahiro.

Ugiruwe Boniface warokokeye muri aka gace yagize ati “ Nta mwaka n’umwe tudataburura imibiri y’abavandimwe bacu aha , urabona duturiye ikigo cya gisirikare cya Bigogwe kandi haguye abantu, kuba bagiye kuhubaka umudugudu bashobora kubaka hejuru y’abacu.”

Uretse kuba ngo bataragishijwe inama, ngo banahangayikishijwe no kubona ubutaka bwari bubatunze bugiye kubakwaho inzu bagasigara batagira aho guhinga no kororera kandi ngo ari wo mwuga ubatunze.

Nyirasafari Mulisa yagize ati “ Iki cyemezo cyadukuye umutima ku buryo bukabije, baraduhamagaye ngo tuze mu nama mu gitondo, tuhageze Meya aratuganiriza atubwira ko hari umusaza ukunda kumusaba umuhanda n’umuriro, ahita atubwira ko uretse ibyo azaduha n’umudugudu w’icyitegerezo ariko ukubakwa mu masambu dusanzwe duhinga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Uburengerazuba, Jabo Paul avuga ko aba baturage batakagombye guhangayikishwa n’igikorwa cyo kuba bagiye kubakirwa umudugudu w’iterambere kuko ngo bazahungukira byinshi.

Yagize ati “ Uyu ni wo murenge, Akarere ka Rubavu kahisemo ngo ushyirwemo ibikorwa byihuse by’iterambere, hagahinduka icyitegererezo ku bandi ku buryo iryo terambere rizajya rigenda rikwira hose, bazabona amashuri, amashanyarazi, ibitaro ndetse n’ibindi.”

Yakomeje atangaza ko abaturage badakwiye guterwa impungenge n’iki gikorwa ndetse ashimangira ko abayobozi babahaye ubutumwa bashobora kuba barabivuze nabi, ngo ntabwo uwo mudugudu uzaza ari ikibazo ahubwo uzaba igisubizo ku basanzwe bahatuye.

Ati “ Ikibazo kirimo ni uburyo gahunda yamenyeshejwe abaturage, iyo habaye impinduka iyo ari yo yose umuturage agomba kubanza kuyigishwa mbere yo kugira ngo iyo mpinduka ize kugira ngo abanze ayumve, ayikunde amenye ko iri mu nyungu ze noneho bibone gukorwa kandi ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage.”

Kugeza ubu ku bijyanye n’ibivugwa na bamwe mu baturage ko hakigaragara imibiri y’abazize Jenoside ntacyo ubuyobozi burabitangazaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugiye kubaka uyu mudugudu nyuma y’urugendoshuri baheruka gukorera mu karere ka Bugesera bareba umudugudu waho watujwemo abaturage bavuye ku kirwa cya Mazane na Sharita yo mu Murenge wa Rweru.

Ahazubakwa umudugudu hakorerwa imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi
Abayobozi b'akarere ka Rubavu bari bahari
Imwe mu mirima y'abaturage izubakwamo umudugudu w'icyitegererezo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul aganira n’abaturage bo mu murenge wa Mudende
Umwe mu baturage agaragaza impungenge batewe n'icyemezo cyo kubaka ahashyinguye imibiri y'ababo bazize Jenoside

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved