00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amayobera ni yose ku nkongi yibasiye inzu y’umuturage igakongoka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 rishyira uwa 8 Ukwakira 2021, inzu ya Nzabonimpa Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kinyamuhanga, akagali ka Butaka mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu; yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

Yakomeje agira ati "Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni."

Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi "usibye kumirwa gusa".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Butaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

Yagize ati "Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana."

Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.

Ibyari mu nzu byose byahiye birakongoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .