Rubavu: Amayobera ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu yahiye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umubiri w’umugore witwa Uwizeyimana Grace uri mu kigero cy’imyaka 40 wabonetse wahiye wakongotse, ubuyobozi bukavuga ko urupfu rwe rushobora kuba rwatewe n’imbabura mu gihe abaturanyi bo bavuga ko ashobora kuba yishwe cyane ko inzu yari arimo itigeze ishya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko nyakwigendera yaba yahiriye mu nzu bitewe n’imbabura kuko hahiye icyumba cye.

Ati “Uyu mugore akomoka muri Ngororero, yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye arakongoka ariko inzu ntiwamenya ko yahiye, uko twe twabibonye twasanze mu cyumba cye hari imbabura hamwe n’uburiri biracyekwa ko ashobora kuba yaryamye iyo mbabura akaba ariyo itwika uburiri kuko nibwo bwahiye n’ibiri mu cyumba cye kuko inzu yo nta n’amashanyarazi arimo kandi ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye’’

Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n’imbabura.

Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na IGIHE bavuze ko ashobora kuba yishwe hanyuma bakamutwikana n’uburiri bwe kuko ngo mu bigaragara inzu nta kibazo yagize.

Kugeza ubu Urwego rw’iIgihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyahitanye uyu mugore.

Iyi nzu niyo uyu mugore yahiriyemo, uyirebeye inyuma nta kimenyetso kigaragaza ko yahiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .