00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abegereye umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri kubera imitingito basabwe kwimuka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yaburiye abaturage bafite ibikorwa cyangwa batuye hafi y’ahari ubutaka bwasamye kubera imitingito, ibasaba ko birinda kuhegera ngo bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko imitingito ikomeje kugira ubukana ku batuye mu Karere ka Rubavu aho ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gisenyi n’inzu z’abaturage byangiritse cyane.

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu barenga 1200 inzu zabo zasenyutse harimo 267 zasenyutse burundu bakaba bacumbikiwe, icyakora ngo nta muntu uratakaza ubuzima.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje haherewe ku kubagezaho amakuru abafasha gukiza amagara yabo. Muri byo harimo no kwimuka hafi y’ahari umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri.

Yagize ati “Muri metero 200 hirya no hino y’uriya murongo hakwiye kuba nta bantu bahari kuko bigaragara ko hakomeza kwiyasa, basabwa kutahegera no kudakomeza kuhakorera ibikorwa bisanzwe.”

Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n’igishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) harakomeza gukorwa ubugenzuzi hafatwa ibyemezo byo gutabara abaturage no kubaha ibyangombwa bakeneye.

Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo kwimura amashuri n’abarwayi bamwe bakuwe mu Bitaro bya Gisenyi kubera kwangirika kwabyo.

Abavuye mu byabo ngo barakomeza guhabwa ubufasha burimo kubona aho baba heza, ibiribwa n’ibikoresho. Ibyo kuzatekereza kongera kubaka bizaba nyuma hamaze gukorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aho hantu hakongera guturwa.

Abaturage baragirwa inama yo gukomeza kwitwararika ahagaragajwe ko hari ikibazo, inzu zijemo imitutu bagakuramo abana babo hakiri kare. Hari nanone kwirinda kujya hafi y’ibiti, ibishaje bigatemwa naho abari mu modoka basabwa guhagarara igihe bumvise umutingito.

Imitutu yageze no hafi y'Ibitaro bya Gisenyi
Abarwayi bamwe bavanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugaragara ko byangiritse
Minisitiri Kayisire yasuye ibice bitandukanye bigize Ibitaro bya Gisenyi
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasuye ahategurirwa umwuka uhabwa indembe hatari gukora kubera umutingito
Minisitiri Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye mu bitaro bya Gisenyi na serivisi zimuwe kubera umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .