Rubavu: Abayehova banze gutanga mitiweli n’amafaranga y’umutekano

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko bugiye gufatira ingamba abayehova bavuga ko badashobora gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’ay’umutekano kandi ibi byose ngo bibafitiye akamaro.

Mu nama y’umutekano y’Umurenge yateranye ku wa 20 Nzeri 2016, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honoré , yavuze ko Abayehova badakozwa ibyo gutanga amafaranga y’umutekano, kuri bo ngo wahariwe abasirikare n’abapolisi. Gusa avuga ko ubuyobozi bugiye kubafatira ingamba hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Nubwo atavuze izo ngamba bazafatirwa izo ari zo, ngo hari ibihano bihabwa abarwanya gahunda za Leta nabo bibategereje.

Yagize ati “ Ni ikibazo, iyo babwiwe gutanga amafaranga y’umutekano barabyanga, bakavuga ko ugomba kurindwa n’abasirikare n’abapolisi, ibi bigomba guhinduka ntituzabyihanganira nk’ubuyobozi, bitari ibyo ingamba zifatirwa abarwanya gahunda za Leta nabo zizabafatirwa."

Ku kibazo cya mitiweli, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yemaza ko Abayehova bamubwiye ko imyemerere yabo itabemerera kuyitanga kuko ngo babifata nko kujya mu mashyirahamwe.

Col. Kayumba Alexis, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero avuga ko ari ikibazo kuba hakiri umunyarwanda wumva ko atagomba gutanga mitiweli, ko ibyo ubwabyo ari ukurwanya gahunda za Leta.

Yagize ati “Kuba batemera gutanga mitiweli ni ukurwanya gahunda za Leta; none se iyo barwaye ni Yesu umanuka akaza kubavura, n’abo muri Israel bamusenze cyane bamubonyeho rimwe ntiyongeye kugaruka”.

Mugiraneza Jean Aime, umwe mu Bayehova bo muri uwo murenge, yatangarije IGIHE ko hari uko bo babyumva agira ati “ Twe hari imyemerere dufite kandi tugomba kubahiriza, nta muyehova wemerewe kuba umusirikare cyangwa umupolisi, gusa twemera ko izo nzego zibaho, naho kuba tudatanga amafaranga y’umutekano, Imana ni yo icunga umutekano ndetse n’ingabo na polisi, sinzi andi mafaranga baba badusaba icyo agomba gukora."

Naho ku bijyanye n’Ubwisungane mu kwivuza, yagize ati “Mitiweli ni nk’ishyirahamwe, kandi imyemerere yacu ntitwemerera kuba mu ishyirahamwe, uretse iriganisha ku kwigisha Yehova (Imana)."

Ubusanzwe amafaranga y’umutekano atangwa n’abaturage bishyira hamwe bagahemba bamwe muri bo babacungira umutekano.

Uretse kuba abayehova batemera mitiweli n’amafaranga y’umutekano, ngo ntibanemera ujya mu itorero ry’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi,Mugisha Honoré
Abaturage bari bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza