Rubavu: Abaturage ibihumbi 56 ntibazi gusoma no kwandika

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko hari abaturage bagera ku bihumbi 56 batazi gusoma no kwandika nubwo hakomeje ubukangurambaga ngo uwo mubare ugabanyuke.

Byatangajwe mu cyumweru gishize ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku bantu 4233 bari barangije inyigisho zo gusoma no kwandika.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace avuga ko akarere kesheje umuhigo wo kwigisha abakuze ku gipimo kirenze 100%.

Ati‘’Uyu ni umwe mu mihigo akarere ka Rubavu kahize kandi twishimira ko twashoboye kwesa ku kigereranyo kirenze 100% kuko twari twarahize kuzavana abantu mu bujiji 7608 ariko ubu twabashije kwigisha abantu 9317 muri uyu mwaka’’.

Akomeza avuga ko nubwo besheje uyu muhigo akarere kagifite abaturage ibihumbi 56 batazi gusoma no kwandika.

Ati‘’ Haracyari abantu benshi mu karere ka Rubavu, dufite abagera ku bihumbi 77 bamaze kwiga kuva 2006 ariko turacyasigaranye ibihumbi 56. Abo turabakangurira kugana amasomero kuko harimo abagifite isoni zo kujya mu masomero ariko numva igiteye isoni ari ukuba utazi gusoma no kwandika kuruta kujya kwiga ukuze’’.

Umuyobozi mukuru ushinzwe politike n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yavuze ko mu mwaka wa 2024 bazaba bazi gusoma kwandika no kubara.

Yagize ati “Gahunda nuko n’abasigaye bake bigishwa gusoma,kwandika no kubara muri 2020 bikaba biteganijwe ko bagomba kuba ari 100%,ariko dufite nindi gahunda ya 2024 ko tugomba kuba twujuje bitewe n’ubushobozi tugenda tubona kandi n’abana ntabwo twabibagiwe.’’

Mu Rwanda abantu bazi gusoma no kwandika ni 72% , intego akaba ari ukuba bose bazi gusoma no kwandika bitarenze 2024.

Umuyobozi mukuru ushinzwe politike n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yavuze ko mu mwaka wa 2024 bazaba bazi gusoma kwandika no kubara.
Abarangije gusoma no kwandika bacinye akadiho bari kumwe n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza