00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Abaturage 15 batawe muri yombi nyuma yo gusahura inzoga mu ikamyo yaguye mu muhanda, maze aho gutabara bakihutira kujya gufata agatama.

Impanuka y’iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

Ati “Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby’abandi bigomba guhagarara.”

Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .