Rubavu: Abasengera mu ishyamba mu ijoro bakumiriwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu barara mu masengesho azwi nk’ubutayu ku musozi wa Rubavu baratungwa agatoki ko bashobora kuba icyanzu cy’abahungabanya umutekano mu Mujyi cyane ko umugizi wa nabi ashobora kubivangamo agasohoza umugambi we.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano y’Umurenge wa Gisenyi yateranye kuri uyu wa 20 Nzeri 2016, yahuriyemo abayobozi b’Umurenge, abahagarariye abigenga ndetse n’abagize inzego z’umutekano.

Umutekano warushijeho gukara nyuma y’uko mu minsi ishize hibwe iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikekwa ko abacuze uyu mugambi bari bihishe mu musozi wa Rubavu, aho benshi mu banyamasengesho bakunda gusengera.

Rubavu nk’Akarere gaturiye hafi n’amashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahakambitse inyeshyamba zo muri FDLR zirimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bahora bagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.

Col. Kayumba Alex ukuriye ingabo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, avuga ko nta bantu bakwiye kujya mu musozi gusengerayo kuko bashobora kwitiranwa n’abajura.

Yagize ati “ Ntibyumvikana ukuntu umuntu abyuka mu ijoro akajya mu ishyamba ngo agiye gusengera mu butayu, ubwo se wamutandukanya ute n’umuntu wihisha muri iryo shyamba ahungabanya umutekano? Ni kimwe n’abayisilamu basengera mu nzu kandi hari imisigiti yabugenewe. Abantu bagomba kujya basengera ahabugenewe kugira ngo umutekano urusheho gucungwa neza.”

Gusengera mu butayu bikunze gukorwa na bamwe mu bakirisitu bashaka gushyikirana n’Imana kurushaho, bakajya ahantu hihereye nko mu mashyamba bagasenga. Rimwe na rimwe bikorwa mu masaha y’ijoro bikozwe n’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu.

Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gisa mu karere ka Rubavu,
Pasiteri Mikatire Eliisaphany yatangaje ko bafashe ingamba zo gukumira abakirisitu bajya mu butayu mu buryo butazwi.

Ati “Twatangiye kurwanya ubuyobe bwari bwaje mu bakirisitu, abapasiteri twarahagurutse turabyamagana. Nta muntu dutuma kujya mu butayu kuko ntabwo twemerera uvuga ko agiye gukorera ahantu tutazi ngo abyitirire itorero turabigaya, ahubwo babona ko tubigaye bakabivamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi,Mugisha Honoré, avuga ko n’ubwo nta muntu wigeze utabwa muri yombi ari mu butayu ngo ashinjwe guhungabanya umutekano, inzego z’umutekano zigaragaza ko hari abashobora gufatwa bari mu mashyamba cyangwa mu bihuru bakitwaza ko bari gusengera mu butayu kandi bafite indi migambi mibisha yo guhungabanya umutekano bityo agasaba abakirisitu kubicikaho.

Bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano bikunze kugaragara mu Karere ka Rubavu harimo ibitero by’umutwe w’inyeshyamba za FDLR bikunze gukorerwa mu Murenge wa Bugeshi, ubujura bwo gutobora inzu ndetse n’ubw’amatungo.

Abaturage bitabiriye inteko rusange y'umutekano mu Murenge wa Gisenyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honoré gucika mu butayu
Umusozi wa Rubavu benshi mu banyamasengesho basengeraho
Ubuyobozi bwagize impungenge ko abahungabanya umutekano bashobora kwivanga n'abanyamasengesho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza