Rubavu:Abarwanyi batanu ba FDLR n’imiryango yabo batahutse

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yuko ibitero ingabo za Congo(FARDC) zigaba ku barwanyi ba FDLR byiswe ‘Operation Sokola 2’ bikajije umurego,abagera kuri batanu n’imiryango yabo babarizwaga mu mashyamba ya Congo bagarutse mu Rwanda.

Abatahutse bageze ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 7 Nzeri ni 20.

Aba barwanyi bavuga ko kubera ubukana bw’ibitero bagabweho na FARDC mu mashyamba aho babaga, babonye kuguma mu buzima bwaho bitaboroheye kandi nta cyizere cyo gukomeza kubaho bari bafite bahitamo gutahana n’imiryango yabo.

Umwe muri aba barwanyi witwa Sgt.Maj.Habamenshi Jean Claude yatangaje ko nyuma yo kubona umuryango we ubayeho nabi mu buzima bwo kwiruka buri munsi yabonye ntaho awuganisha afata umwanzuro wo kubacyura mu Rwanda.

Yagize ati “Tumaze iminsi tugabwaho ibitero n’ingabo za Congo ari na ko batwicamo abatari bake abandi bagakomerekambonye nta buzima mfata umwanzuro wo gukiza amagara yanjye n’umuryango wanjye.”

Akomeza agira ati “Ubuzima ntibworoshye kuri FDLR kubera intamabara zugarije uduce irimo. Twajyaga dutungwa no guhinga ariko ubu ntibikunda.Nasanze ntakomeza kuba muri ubu buzima nsaba abarwanyi nari nshinzwe barashwe kwemera nkabacyura mu Rwanda akaba ariho bavurirwa barabyemera, ubu mbasize muri Monusco bitabwaho bazaza mu gihugu cyabo."

Nsanzimfura Ambroise ukomoka mu karere ka Rutsiro avuga ko yatorotse agataha kuko nta cyizere cyo kuzatsinda bafite.

Ati “Twibwiraga ko dushigikiwe n’ingabo za FARDC ariko aho bahagurukiye bakadutera byaduteye ubwoba tubona ko abayobozi bacu birirwa batubeshya ngo tuzatera dutsinde ariko abashaka bataha.”

Bamwe mu bahoze muri FDLR batahutse hamwe n'imiryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza