Kwamamaza

Rubavu:Abanyonzi bararizwa na miliyoni 12 Frw yanyerejwe mu makoperative yabo

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 11:56' na Mukwaya Olivier


Bamwe mu banyonzi bo mu karere ka Rubavu bibumbiye mu ma koperative atandukanye atwara abagenzi ku magare bavuga ko babayeho nabi nyuma y’aho amafaranga yabo agera kuri miliyoni 12 aburiwe irengero.

Aba banyonzi bavuga ko amafaranga bashyiraga hamwe mu misanzu batangaga aho batunga agatoki abayobozi babo kuba ari bo bayanyereje.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’abanyonzi ‘Kora ujya mbere’ bavuga ko bashaka kumurikirwa amafaranga yabo bagenda batanga bakamenya n’imikoresherezwe yayo.

Umwe muri bo yagize ati “Kuva twakwibumbira hamwe abayobozi babayeho bashaka gutungwa n’amafaranga yacu,imisanzu twatanze ntituzi irengero,amafaranga ducibwa y’amande habaye amakosa ntituzi irengero ryayo,turabara agera kuri miliyoni 12 yaburiwe irengero.”

Nuwimana Valens umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abanyonzi mu karere ka Rubavu ushyirwa mu majwi ku kuba inyuma y’iki kibazo ahakana ibyo abanyamuryango bavuga ahubwo akemeza ko ari bagenzi be batamushaka bakaba bamwangisha abanyamuryango.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier avuga ko batari bazi iki kibazo ko bagiye kukigenzura yemeza ko batazihanganira uwakwitwaza icyo ari cyo ngo anyereze umutungo wa rubanda.

Yagize ati “Iki kibazo kirakomeye ntabwo twari tukizi gusa natwe twabonaga badatera imbere kandi bamaze igihe bakora bikatuyobera ariko tugiye kubegera tubafashe tubagire inama kuko nibyo dushinzwe ni benshi batunze imiryango, guhomba kwabo birabangamira ubukungu,ubwo rero tuzabafasha kumenya ukuri.”

Usibye aya mafaranga agera kuri miliyoni 12 yaburiwe irengero, haravugwa n’amagare ya moteri nay o yanyerejwe abanyamuryango bagize ihuriro ry’abanyonzi bavuga ko aramutse abonetse yabateza imbere n’imiryango.

Bamwe mu banyonzi bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko amafaranga yabo yanyerejwe
Ibiro bya koperative itwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Rubavu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved