Rubavu: Abanyamadini batangiye kugoboka umurenge wa nyuma mu gutanga mituweli

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Ukwakira 2016 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bwihaye gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza binyujijwe mu madini n’amatorero basengeramo barwana no kuva ku mwanya wanyuma mu karere.

Iyi gahunda ngo igenda itanga umusaruro aho amatorero ashaka uko yakwishurira abatishoboye cyane cyane abasengeramo mu rwego rwo guharanira kugira ubuzima bwiza bushinganye.

Bamwe mu batishoboye bagera kuri 43 bishyuriwe mituweli n’Itorero Angilikani mu Rwanda(EAR) Diyosezi ya Kivu, Ikanisa ya Rubona, bemeza ko iyi gahunda imaze kubateza intambwe.

Nyamvura Alphonsine, umwe mu bishyuriwe mituweli ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati “Nta cyizere cyo kuzabona mituweli nari mfite kuko icyiciro banshyizemo kinsaba gutanga amafaranga 3000 n’umuryango wanjye kandi ntacyo nshoboye gukora, nta mituweli nagiraga kandi mpora kwa muganga kwivuza amaso. Byangoraga ariko byoroshye, kuba banyishyuriye n’umuryango biranshimishije.”

Turayisaba Anastase, Umuyobozi w’Ikanisa ya Rubona ati ”Iyi gahunda twatangiye izakomeza kandi izajya iba buri ku cyumweru, turebe uko twafasha abatishoboye kubona mituweli, baba abasengera iwacu ndetse n’abandi batishoboye kandi bizakunda. Kwitanga kugira ngo mugenzi wawe agire ubuzima busigasiwe ni byiza kandi nta gihombo;turasaba abandi kubishyiramo imbaraga.”

Senyoni Jean Pierre, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyamyumba yemeza ko bakiri inyuma ku gipimo cya 58%, akizeza ko kizazamuka bifashishije amadini afite abayoboke benshi muri uyu murenge.

Aragira ati ’’Amadini n’amatorero afite abayoboke benshi, twarabiyambaje nk’abafatanyabikorwa ngo badufashe kuzamura igipimo tureba ko twava kuri uyu mwanya mubi, ibi ntabwo bivuga ko buri muturage azareka kugura mituweli ngo azafashwa ahubwo hari uburyo bikorwa bwizewe. N’andi matorero adufashe turebe uko twazamura imibare”.

Umwaka wa mituweli ushize wa 2015-2016 abanyarwanda 81% ni bo bari bafite ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Rubavu kakaba karaje ku mwanya wa nyuma mu bwitabire ku kigero cya 69.51%, nk’uko tubikesha imibare ya RSSB yashyizwe hanze mu isozwa ry’uwo mwaka.

Muri uyu mwaka, akarere ka Rubavu kasubiye inyuma aho kageze kuri 62.5% kakaza ku mwanya wa 25 mu rwego rw’igihugu.

Bamwe mu batishoboye bishyuriwe mituweli n'Itorero Angilikani i Rubavu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza