00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda ihoraho yo gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Coronavirus, abantu 66 barimo abagabo umunani n’abagore 58 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Rubavu.

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2021, ahagana saa Saba, basanzwe mu rugo ruri mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko bajyanywe kwigishwa bagacibwa n’amande.

Ati ’’Mu by’ukuri Covid-19 irahari kandi tugirwa inama ko tugomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko ari naho hashobora kugaragara ibyago byo kwandura. Abaturage bagomba kubahirira amabwiriza barabizi ko insengero zujuje ibisabwa mu bwirinzi zifunguye ntawe ubujije gusenga ariko ntabwo ari ugusengera ahabonetse. Abafashwe bajyanywe muri Stade Umuganda kugira ngo baganirizwe banacibwe amande.’’

Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 150 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abenshi muri bo akaba ari ababaga bari mu tubari n’abatambara cyangwa bakambara nabi udupfukamunwa.

Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .