Kwamamaza

Rubavu:Abakobwa bagera ku 150 barahohotewe kuva uyu mwaka watangira

Yanditswe kuya 12-09-2016 saa 13:12' na Mukwaya Olivier


COMMENTS: 1

Imibare y’abakobwa bakorerwa ihohoterwa mu karere ka Rubavu ikomeje kwiyongera, ihangayikishije ubuyobozi cyane ko hari n’abagenda basama inda imburagihe bikabaviramo kuva mu ishuri, ariko bakaryumaho.

Iki kibazo gikomeje kugaragara mu karere ka Rubavu aho mu bigo by’amashuri usanga abakobwa bahohoterwa bamwe bagafatwa ku ngufu ariko bagaceceka.

Urugero rugaragara mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gacuba II aho abakobwa babiri bitegura ibizamini bisoza amasomo y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka batwite.

Iyi ni yo mpamvu umuryango utegamiye kuri leta Right To Play watangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa biciye mu mikino ihuza abanyeshuri n’abarimu.

Bizimana Adeodatus, Umuhuzabikorwa wa Right to Play mu karere ka Rubavu yatangaje ko nyuma yo kugaragarizwa n’Akarere ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bahohoterwa, aho abagera ku 150 bahohotewe kuva uyu mwaka watangira, bafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga ku gushishikariza abakobwa kutagirira ibanga ababahohotera.

Avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo bashyizeho gahunda y’imikino ihuza abanyeshuri n’ababigisha mu rwego rwo koroshya uburyo umwarimu ashobora kuganiriza umunyeshuri w’umukobwa.

Yagize ati “Abakobwa benshi barahohoterwa ariko ntibagire imbaraga zo kubivuga bakicecekera ari na yo mpamvu usanga bamwe na bamwe batwara inda zitateganyijwe.Kugira ngo batangire batinyuke kuvuga ibyababayeho turakangurira abarezi kugira umuco wo gukina n’abanyeshuri nka bumwe mu buryo bworoshye butuma umwana yiyumva akanisanga kuri mwarimu ,noneho kumubwira ukuri ku byo yahuye na byo bikoroha.”

Umwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rw’Umubano I ,aho Right to Play yakoreye ubukangurambaga yagize ati “Akenshi duhura n’abasore ndetse n’abagabo bakuze bakadushuka ariko ugasanga dufite isoni zo kugira uwo tubibwira dutinya ko baduseka.”

Mwangange Mediatrice,Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu karere ka Rubavu avuga ko ihohoterwa rikorerwa abakobwa rikigaragara ariko abarikorerwa ntibagire uruhare mu kubivuga kugira ngo birwanywe,bityo agakangurira abakobwa kujya bavuga ibyababayeho.

Ati “Urugero ubu mu rwunge rw’amashuri rwa GacubaII dufite abakobwa babiri batwite,birahangayikishije.Igihe cyose umwana w’umukobwa atangiye gukorakorwa,bikagera n’aho bamukoresha imibinano mpuzabitsina ni igihombo kuri we,ku babyeyi,ku bamurera ndetse n’igihugu muri rusange.”

“ Ino aha mu karere ka Rubavu hamaze kugaragara abanyeshuri b’abakobwa bagenda batwara inda zitateganyijwe bigatuma bamwe bava mu ishuri.Abenshi baba bafashwe ku ngufu bashukishijwe utuntu duto bagashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Abanyeshuri b'abakobwa basabwe kujya bavuga ibyababayeho

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 15 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved