Kwamamaza

Rubavu: Abacukura umucanga muri Sebeya ntibavuga rumwe n’akarere ku misoro kabaca

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 11:55' na Mukwaya Olivier


Abacukura umucanga mu mugezi wa Sebeya batangaza ko babangamiwe n’icyemezo cyafashwe cyo gushyiraho igiciro ikamyo y’umucanga izajya igura ndetse no kugabana n’akarere amafaranga yinjizwa, mu gihe bari basanzwe batanga umusoro w’ibihumbi 30 gusa.

Ikibazo cyatangiye nyuma y’umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye ku wa 27 Kamena 2016 yemeje ko ikamyo y’umucanga ukurwa mu mugezi wa Sebeya izajya igurishwa amafaranga ibihumbi 20, akarere kagatwara ibihumbi 10 n’abajabura umucanga bagatwara ibihumbi 10.

Ubundi abakora aka kazi ko kujabura umucanga bari basanzwe bishyura gusa ibihumbi 30 by’umusoro w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bavuga ko babangamiwe bikomeye n’uyu mwanzuro kuko bishobora kubashyira mu gihombo gikomeye.

Kimenyi Clement, Umuyobozi mu ishyirahamwe rihuza abacukura umucanga mu Kagali ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama yagize ati “Ntitwashobora gutera imbere kuko turi gukorera mu gihombo. Kujabura umucanga kugeza wujuje ikamyo bidutwara ibihumbi 15 none akarere karaduha ibihumbi 10, kandi dufite imyenda twafashe muri banki mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.”

Kimenyi avuga ko imyaka itanu bamaze bakora aka kazi ko kujabura umucanga, bubatse ikiraro cyatwaye miliyoni 71 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’abagura umucanga.

Ati “Dutangira twagendeye ku mabwiriza n’amategeko agenga ubucukuzi n’ibirombe, twaguze imirima yegereye umugezi kugira dukorere inyuma ya metero icumi, twubatse ikiraro kugira ngo imodoka zitugereho, none amabwiriza mashya aratuma tudashobora kwishyura inguzanyo twafashe.”

Kuba akarere karongereye umusoro, abaturage bari bafite akazi bavuga ko byabateye igihombo no kubura imirimo.

Nakure Phœbé yagize ati “Twarahagaze kuko umucanga wari udutunze utagicuruzwa. Benshi mu bari batunzwe no kujabura umucanga ubu barashonje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko umwanzuro wafashwe hamaze gukorwa inyigo no gusura abaturage no kureba uko bakora.

Yagize ati “Akarere ntikakwifuza ko abaturage bako bakorera mu gihombo kuko n’amafaranga y’umusoro atangwa, atajya mu mufuka w’abayobozi ahubwo agaruka mu bikorwa by’iterambere ry’akarere.”

Murenzi atangaza ko mbere yo gufata icyemezo cyo gushyiraho aya mafaranga babanje kugisha inama abacukura umucanga.

Ati “Mbere yo gushyiraho uriya musoro,Inama Njyanama yabanje kugenzura uko icuruzwa ry’umucanga rikorwa ndetse n’amakuru bagendeyeho bayahawe n’abacukura umucanga. Amafaranga menshi bakoresha ku ikamyo ntarenga ibihumbi bitandatu.”

Yakomeje agira ati “Bari basanzwe bagurisha ikamyo ibihumbi 20 bagasora ibihumbi 30 ku mwaka, ayandi bagashyira mu mufuka wabo. Twaje gusanga n’ahandi umucanga usora, natwe tubishyira mu bikorwa kuko ibiri munsi y’ubutaka no mu mugezi ni ibya Leta, kandi ibi turabikora tugamije kongera ibikorwa by’amajyambere y’akarere.”

Benshi mu bajabura umucanga bagaragaza ko impungenge zabo zishingiye ku nguzanyo batse muri banki bubaka umuhanda watwaye miliyoni 71 ndetse banatera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya mu rwego rwo kuwubungabunga, bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura mu gihe umusoro wamaze kwiyongera.

Abaturage bacukura umucanga baratakambira akarere ngo kagabanye imisoro
Abacukura umucanga muri Sebeye bubatse ikiraro cyabatwaye agera kuri miliyoni 71
Ikiraro abacukura umucanga muri Sebeya bubatse cyabatwaye agera kuri miliyoni 71

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved