Rubavu:Ababaji babangamiwe n’imisoro ihanitse y’imbaho bakura muri RDC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagize koperative z’ababaji bakorera mu gakiriro ka Rubavu baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’imisoro ihanitse bakwa ku mbaho zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kibazo bakigaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba ubwo yafunguraga ku mugaragaro agakiriro k’akarere ka Rubavu ku itariki ya 20 Ukwakira 2016.

Nahimana Emmanuel uhagarariye koperative COAM/Abishyizehamwe yavuze ko mu mbaho bakoresha harimo iziboneka mu Rwanda n’izindi bakura Muri Congo nka Libuyu.

Ati”Iziva muri Congo, iyo ugereranyije n’ububaji bw’uyu munsi, n’uko ifaranga rihagaze usanga ziri ku kigiciro cyo hejuru, bituruka ku misoro n’ubwikorezi bwazo. Nta bantu bazwi bazizana, uretse gushakisha umuntu ufite imodoka akazikuzanira.”

Yakomeje avuga ko urubaho rumwe rwa Libuyu rugera mu Rwanda rubahagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icyenda kubera ko hari amahoro baba batanze kuri gasutamo ndetse n’andi mafaranga atari make batanga muri Congo mu buryo budasobanutse.

Nahimana kandi yavuze ko ikindi kibazo kibaremereye ari uko imbaho bazizana zibahenze, hakaba ubwo biba ngombwa ko bazisubizayo ngo zitunganywe neza kuko bo nta mashini zibikora bafite.

Minisitiri Kanimba yavuze ko ikibazo cy’imisoro ku mbaho atari ubwa mbere kibajijwe, kuko n’igihe Perezida Kagame yasuraga agakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali yakibajijwe, we na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bagahabwa inshingano yo kugishakira igisubizo.

Ati”Icyo nzi ni uko abakozi ba Minisiteri y’Imari n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro bahuye n’abantu bakura imbaho hanze baganira kugira ngo barebe uburyo iyo misoro yagenda yoroshywa. Ntabwo umwanzuro wa nyuma urafatwa ariko nziko biri kwigwa kandi sinshidikanya ko bizabona igisubizo gishimishije.”

Ku kijyanye n’ikibazo cy’imashini, Minisitiri Kanimba yavuze ko ababariza mu gakiriro ka Rubavu bakwiye kugana Ikigega gitanga ingwate, BDF kugira ngo bahabwe inguzanyo yo kugura ibikoresho bigezweho.

Kanimba yanavuze ko aka gakiriro kagiye gushyirwamo abadozi bazahabwa amahugurwa n’uruganda C&H Garments Ltd Rwanda, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gukora imyenda babe banashinga n’inganda nini.

Agakiriro ka Rubavu kataruzura neza, kuko kazubakwa mu byiciro bitatu, kazatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 890.

Bimwe mu bikoresho bikorerwa mu gakiriro ka Rubavu
Kutagira imashini zigezweho bituma imbaho bazisubiza muri Congo
Nahimana(ibumoso), asobanurira Minisitiri Kanimba uburyo imisoro ihanitse ku mbaho ikomeje kubangamira ibikorwa byabo
Nahimana Emmanuel Uhagarariye koperative Abishyizehamwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza