RSSB yasobanuye uko amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru aziyongera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kinini abari mu kiruhuko cy’izabukuru bagaragaza ko amafaranga bahabwa buri kwezi ari make bidahuye n’ikiguzi cy’ubuzima, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yongerwa nk’uko byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Gashyantare 2018.

Iyi Nama y’Abaminisitiri ni yo yemeje Iteka rya Perezida ryongera amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi atangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Abahabwa Pansiyo bagaragaza ko kugira ngo ubuzima bushoboke nibura uhembwa make yajya afata ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda kuko kuri ubu hari abafataga atagura n’umufuka w’amakara, bigatuma bahora bigunze bibaza iby’ejo hazaza habo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Gatera Jonathan, mu kiganiro yagiranye na RBA yatangaje ko abahabwaga amafaranga make kurusha abandi ari bo bagize inyongera nini ugereranyije n’abahabwa menshi.

Abahabwaga amafaranga ari munsi ya 5200 bazahabwa inyongera ya 157,2% agere ku bihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda naho abahembwaga ari hagati ya 5200 na 10000 bazajya bahabwa ibihumbi bigera kuri 16 Frw, ni ukuvuga ko inyongera yabo igera ku 118%.

Ni mu gihe ku bahabwaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 azazamurwa agashyirwa ku bihumbi 25.Abafataga kuva ku bihumbi 20 kugeza kuri 50 amafaranga yabo aziyongeraho 45,5% bafate kuva ku bihumbi 40 kuzamura. Abahembwaga ari hagati y’ibihumbi 50 na 100 bazajya bahabwa kuva kuri 90 kuzamura.

Iteka rya Perezida ryongera amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi nirimara gusohoka mu igazeti ya leta nibwo izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Uhuriro rya Sosiyete Sivile nyarwanda, Sekanyange Léonard yabwiye IGIHE ko bishimiye iryo zamurwa ry’amafaranga ya pansiyo ngo kuko babisabye kenshi.

Yagize ati “Twabyishimiye kuko ni ikintu twari tumaze igihe dukoraho ubuvugizi. Byaragaragaraga ko amafaranga ahabwa abageze mu kiruhuhuko cy’izabukuru hashize igihe atongerwa kandi ugasanga ku isoko ibiciro birahenze ndetse n’imishahara y’abakozi bari mu kazi yo yagiye yiyongera”.

Sekanyange yavuze ko hadakwiye gutegerezwa igihe kinini cyangwa gutakamba kugira ngo ayo mafaranga yongerwe, ahubwo byajya bijyanishwa buri gihe n’uko ibiciro bimeze ku isoko.

Ati “Icyo twasaba ni uko bakomeza igihe ku isoko agaciro k’ifaranga kazamutse n’amafaranga y’abahabwa pansiyo akazamuka.Abantu ntibategereze ko hashira imyaka myinshi. Abageze mu zabukuru baba bageze mu gihe cyo gufashwa, iyo rero bahawe amafaranga make usanga ntacyo tuba tubafashije, ugasanga bariho nabi kurusha uko bari bameze bakiri mu kazi kandi intego yo kwizigamira ari ukugira ngo amasaziro yawe azabe meza.”

RSSB ivuga ko abahabwa pansiyo mu Rwanda bagera ku bihumbi 28, buri mwaka bakaba bahabwaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho miliyari enye akaba 22 Frw.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, Gatera Jonathan
Umuyobozi w’Uhuriro rya Sosiyete Sivile nyarwanda, Sekanyange Léonard yavuze ko bishimiye iryo zamurwa ry’amafaranga ya pansiyo ngo kuko babisabye kenshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza