RSB yamennye litiro 6000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zigera kuri litiro 6000, zafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze ubwo hagenzurwaga ibitujuje ubuziranenge biri ku masoko mu Mujyi wa Kigali.

Izi nzoga zamenwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018, munsi y’Ibiro by’Umurenge wa Kimisagara. Zifite agaciro karenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi nzoga zirimo nk’iyitwa Umuhoza, Gubwa Neza n’izindi, zikunze kuba zipfunyitse mu macupa ya plastique. Zafatiwe mu mirenge ya Kimisagara n’uwa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi Ushinzwe Iyubahiriza ry’Ubuziranenge muri RSB, Philippe Nzayire, yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo gutangira kugenzura n’inganda zenga izo nzoga.

Yagize ati “Twazifatiye mu murenge wa Kimisagara n’uwa Muhima ariko ubugenzuzi buri gukorerwa mu Mujyi wa Kigali wose, harebwa izifite ibirango by’ubuziranenge byakozwe mu buryo butemewe. Gusa nyuma turateganya kujya no mu nganda zizikora kubera ko ari naho hakorerwa amakosa menshi.”

Yasabye abaturage kujya bagenzura inzoga z’urwarwa mbere yo kuzigura, kuko izemewe zidashyirwa mu macupa ya plastique.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko RSB ikwiye kuvugana n’inganda zenga izi nzoga kugira ngo zijye zizana ku isoko izemewe.

Yagize ati “Icyo tusaba ni uko habaho kuvugana n’inganda zizikora kuko batubwiye ko inzoga ubwazo nta kibazo zifite ahubwo ikibazo ari amacupa ya plastique zishyirwamo, noneho zikareba uko ku isoko hajya hazanwa izemewe.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) giteganya ko iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’inzoga z’inkorano kizakomereza no mu ntara zose.

Hamenwe na litiro 2000 z'inzoga z'inkorano
Amakarito yamenwe yari menshi
Ushinzwe Iyubahiriza ry’Ubuziranenge muri RSB, Philippe Nzayire
Ubwo izi nzoga zamenwaga mu murenge wa Kimisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza