RSB yamennye litiro 15 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Mata 2018 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyamennye litiro 15 000 z’ubwoko butandukanye bw’inzoga z’inkorano zirimo izitwa “Kombucha” n’izindi zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Mata 2018, nibwo abakozi bo muri RSB baherekejwe n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi bazindukiye mu Murenge wa Kimisagara n’uwa Muhima yo mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kugenzura abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ubwo bageraga ahitwa ku Mashyirahamwe mu Murenge wa Kimisagara, bahafatiye litiro 5000 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bahita bazijyana ku Biro by’uwo murenge.

Mu iperereza ryakozwe bifashishije abacuruzi basanze izo nzoga zengerwa mu ruganda ruherereye ku Muhima bahita bajya kurugenzura. Bakirugeramo, batunguwe no gusanga rwenga inzoga kandi rutarahabwa icyemezo cy’ubuziranenge ndetse hafatwa umwanzuro wo kumena litiro zigera ku 10 000 basanze ziri gutunganywa.

Ndayishimiye Eric wafatiwe bimwe mu binyobwa acuruza birimo Kombucha, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwari bukwiye gukurikirana abenga inzoga aho guhana abazicuruza.

Yagize ati “Twe turabona twarenganye kuko twumvaga ubuyobozi bwagakwiye gukurikirana abenga izo nzoga n’aho zituruka aho guhana twe kuko mu by’ukuri twe turi abacuruzi baba bishakira imibereho.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB, Philip Nzaire, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bugamije guca akajagari no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Bugamije guca akajagari no kurengera abaturage no gushyira ku murongo ubucuruzi busobanutse kuko hari abacuruzi bafite umurongo banyuzemo kugira ngo bahabwe ikirango cy’ubuziranenge ariko hari n’abigana ibyo bakora bakabicira izina, bitwa ngo ni abenzi kandi babikora mu buryo budasobanutse.”

Nzaire yashishikarije abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kuko zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’ibyo ziba zikozemo birimo na alukolo.

Abafashwe benga cyangwa bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge bahabwa ibihano birimo kuzimena no kubafungira cyangwa se bagacibwa amande.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe
Inzoga zafatiwe ku Mashyirahamwe i Nyabugogo zajyanywe ku Murenge wa Kimisagara ziramenwa
Inzoga zitujuje ubuziranenge zo mu ruganda ruri ku Muhima zamenwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza