00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yinjije miliyari 23.6 Frw avuye mu bikorwa byo guhashya magendu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu myaka ibiri ishize hagarujwe miliyari zisaga 23.6 Frw mu bucuruzi bwa Magendu na Forode mu bikorwa bitandukanyo bigamije kurwanya Magendu mu gihugu.

Ibi byagarutseho na Komiseri wungirije ushinzwe Iperereza ku Misoro n’amategeko mu Kigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahoro RRA, Kagame Charles aganira n’abanyamakuru.

Kagame yagaragaje ko mu rugendo rwo kurwanya Magendu na Forode ( Kunyereza imisoro ku bushake) kuva muri 2019 RRA imaze kugaruza 1.757. 288. 613 Frw avuye mu bicuruzwa byagiye bifatwa biri gucururwa muri Magendu ndetse na miliyari 21.893.914.211 Frw yavuye mu bikorwa bya Forode mu bihe binyuranye.

Uyu muyobozi yavuze ko RRA iri mu rugamba rwo kurwanya Magendu na Forode kuko bimunga ubukungu bw’igihugu bityo n’iterambere igihugu cyifuza ntirigerweho.

Ati "Turi muri gahunda yo kurwanya Magendu na Forode, nubwo tutabasha guhita tuyica burundu ariko twayigabanya ku buryo bugaragarira buri wese. Muri ibyo bikorwa byo kuyirwanya bisaba ko dukorana n’abaturage. Iyo abaturage batadufashije kubona amakuru biratugora cyane, n’iyo mpamvu tubasaba kuduha amakuru tugafatanya."

Kugeza ubu ibicuruzwa biri ku isonga mu bucuruzi bwa Magendu harimo imyenda n’inkweto bya Caguwa, inzoga za Liqueur, Amavuta yo kwisiga, itabi, ibitenge, ndetse n’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.

Nko muri 2020, RRA yafashe Caguwa y’imyenda n’inkweto bifite ibilo 12038, inzoga zingana n’amacupa 20711, Amavuta 2380, itabi rifite ibiro 18 n’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite ibiro 200.

Muri 2021 hafashwe Caguwa ibiro 66575, amacupa y’inzoga 4818, Amacupa y’amavuta yo kwisiga azwi nka mukorogo 15156, ibitenge 467 ndetse n’ibiro 1799 by’insinga y’amashanyarazi.

Kagame Charles yavuze ko ibyo gufata abiyita ibifi binini biri muri gahunda ya RRA kuko ari nabo banyereza imisoro myinshi bitewe n’uko bakora ubucuruzi bwagutse.

Ati "Mu kurwanya Magendu tugendera ku bintu bibiri, amakuru duhabwa ndetse n’ibigaragara muri sisitemu. Ibifi binini ni byo bibi, aho gukurikirana umuturage winjije salsa 10 nubwo nawe utamureka, wakurikirana wa wundi twita igifi kinini kuko ari we unyereza menshi. Turabizeza ko tugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo bifatwe kandi nibifatwa muzabimenyeshwa."

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020 RRA yinjije mu isanduku ya Leta Asaga miliyari 1 654 Frw nubwo byari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 ariko yabashije kwesa umuhigo ku kigero cya 103.8 % kuko yarengejeho miliyari 60 Frw ku ntego yari yahawe.

Kuri ubu intego ya RRA ni ukwinjiza nibura miliyari 1774.6 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, bivuze ko hongereweho miliyari 120 Frw ku yakusanyijwe mu 2020/2021.

Abanyamakuru ubwo babajije ibibazo bitandukanye bijyanye no kurwanya magendu
Abanyamakuru bijejwe ko RRA igiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha bya magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .