00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 19 (amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangije ku mugaragaro Ukwezi ko gushimira abasora ku nshuro ya 19, ahazirikanwa uruhare rw’umusoreshwa mu iterambere ry’igihugu, hakanashimirwa abasora mu byiciro bitandukanye.

Gutangiza ibikorwa by’uku Kwezi ko gushimira abasora mu ngeri zose byatangijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, mu Mujyi wa Kigali aho abayobozi mu nzego zitandukanye basuye abacuruzi baganira ku bibazo bahura na byo.

Mu bibazo byagaragajwe n’abasora harimo kuba internet ijya ikunda kubura cyangwa ikaba igenda gahoro bityo ikateza ibibazo mu gukora inyemezabwishyu hifashishije EBM.

Umwe mu bacururiza muri CHIC yagize ati “Dukoresha EBM irakora nta kibazo ariko turacyafite ikibazo cya Internet, iyo idahari biragorana kugira ngo umuntu akore inyemezabwishyu. Iyo umuntu ari gukorera umukiriya, ikavaho usanga bihise biba ikibazo.”

Ku rundi ruhande ariko hari abacuruzi bagaragaza ko kwishyura hifashishijwe EBM, byoroshya akazi iyo hatajemo ibyo bibazo bya Internet.

Kivenge John ucuruza inzoga muri CHIC yagize ati “EBM itworohereza akazi. Ndakangurira abacuruzi bose kwitabira ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga fagitire kuko ni byo bizadufasha gukora ubucuruzi mu mucyo no gutanga umusanzu wacu wo kubaka igihugu.”

Ibindi byagaragajwe n’abacuruzi ni ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa n’ibindi birimo kuba igiciro cy’idorali gikomeje gutumbagira bityo ibicuruzwa barangura mu madorali bikabateza igihombo kuko babitangira imisoro mu mafaranga y’u Rwanda.

Komiseri Mukuru Wungirije akaba na Komiseri ushinzwe Imirimo Rusange muri RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko muri uku kwezi ibibazo byose byagaragajwe bizaganirwaho kandi bigashakirwa umuti.

Ati “Ni ibibazo bitandukanye batugejejeho kandi bimwe nk’icya internet ikunze gukoma mu nkokora itangwa rya serivisi hifashijwe EBM, kimwe n’ibindi byose tuzagenda tubiganiraho kandi turizeza abasora ko umuti uzaboneka.”

Yakomeje agira ati “Iki ni cyo gihe cyo kwereka abasora ko tubashimira umurava n’ubwitange bagize muri ibi bihe bikomeye twese turi gucamo, kandi tunabibutsa ko ubufatanye mu kuzahura ubucuruzi bwabo ari ingenzi no kuzahura ubukungu bw’igihugu muri rusange.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yashimiye abasora ndetse abizeza ko Leta izakomeza gufatanya na bo ibashyiriraho gahunda zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

Ati “Ndashimira abaturarwanda bose by’umwihariko abasora, kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye byatewe na Covid-19, ntibacike intege, ahubwo bagakomeza gukora cyane aho byashobokaga, byagize uruhare mu gutuma haboneka umusaruro ushimishije.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushyiraho ingamba zo kuzahura ubukungu bw’igihugu cyacu. Muri uyu mwaka wa 2021/22, hari amafaranga yateganyirijwe ibikorwa bigamije kuzahura ubukungu harimo kwagura ikigega nzahurabukungu gifasha abikorera bagizweho ingaruka za Covid-19.”

Tusabe yavuze kandi ko hazitabwa kuri gahunda yo gukomeza gukingira abaturarwanda ku bwinshi.

Ati “Ibi bizateza imbere ibikorwa by’abikorera bakagira ubushobozi bwongera umusaruro n’umusoro batanga, bityo ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage bikarushaho kuzamuka.”

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu kwezi kwahariwe gushimira abasora

Ibikorwa biteganyijwe mu kwezi ko gushimira abasora birimo gusura abasora aho bakorera haganirwa ku bibazo binyuranye bahura na byo mu kazi kabo, no kungurana ibitekerezo ku buryo byabonerwa ibisubizo; kwifatanya no gushyigikira abagizweho ingaruka n’imitingito ndetse n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu karere ka Rubavu.

Hazaba amarushanwa ku bumenyi bw’imisoro, akamaro kayo ndetse n’impamvu zo gusaba fagitire za EBM mu gihe cyose umuntu agize icyo agura.

Aya marushanwa akaba agenewe abahanzi mu kuririmba, gucuranga, kwandika, gusiga n’izindi mpano zitandukanye. Hazabaho kandi gushimira abasora mu Ntara zose z’igihugu, by’umwihariko abasora bitaribiriye gukoresha neza EBM ndetse hazanahembwa abaguzi b’indashyikirwa basabye fagitire za EBM kenshi.

Ibi bizakurikirwa n’ibirori nyamukuru byo ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali kuri ‘Intare Conference Arena’ ku itariki ya 19/11/2021.

Nyuma yo guhemba abasora ku rwego rw’igihugu, hazabaho irushanwa mu mukino wa Volleyball rigenewe Gushimira abasora (Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament) aho abasora bitwaye neza bazashimirwa.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora babonye n'umwanya wo kuganira
Umuyobozi w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa, ni umwe mu bitabiriye uyu munsi
Abasora bagaragarijwe ko uruhare rwabo ari ntagereranywa mu iterambere ry'igihugu
Abacuruzi batandukanye basobanuye imbogamizi bagihura nazo mu bijyanye no gusora
Nyuma y'ibikorwa byo gusura abacuruzi abayobozi baganiriye ku bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwahariwe gushimira abasora
Nyuma yo gusura abacuruzi bakorera muri CHIC bafashe ifoto y'urwibutso
Umuhanzi Blaise niwe wasusurukije abitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangira ukwezi kwahariwe abasora
Umuyobozi Wungirije wa RRA Kaliningondo Jean Louis yavuze ko hari icyizere ko cyo kugera ku ntego y'imisoro iki kigo cyihaye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yari akurikiye imurikwa ry'ibyagezweho na RRA mu mwaka ushize
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa by'iterambere byubakwa mu Mujyi wa Kigali byose bikorwa n'amafaranga aba yatanzwe n'abasora
Abacuruzi basora neza bashimiwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yashimiye abasora ndetse abizeza ko Leta izakomeza gufatanya nabo
Abacuruza ibinyobwa nabo bagaragaje ko hari imbogamizi bagihura nazo zirimo internet ijya ikoma mu nkokora itangwa rya serivisi hifashishijwe EBM
Abacuruzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo
Abayobozi bamanutse basanga abacuruzi aho bakorera bumva ibibazo byabo
Abikorera mu ngeri zose bari bitabiriye ibiganiro byo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira Abasora
Abikorera n'abakozi ba RRA baganiriye ku ngingo zibangamiye itangwa ry'imisoro n'amahoro
Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umusoro uturuka imbere mu gihugu umaze kurenga 60% by'ingengo y'imari
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abitabiriye uyu muhango bagize igihe cyo gusobanurirwa ibikorwa bya RRA n'intego zayo
Abitabiriye uyu muhango bagize umwanya wo gususurutswa n'abahanzi bari batumiwe muri uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ari mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .