00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yasobanuye umusoro utangwa n’umuhinzi n’umworozi, iburira abawukata mu buryo butemewe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamaganye bamwe mu bacuruzi bagura n’abaturage umusaruro w’ibituruka ku buhinzi n’ubworozi bakata amafaranga y’umusoro, gisobanura ko umuhinzi utarageza hejuru ya miliyoni 12 Frw adasoreshwa.

Ibi RRA yabitangaje ku wa Kabiri ubwo yahembaga abasora bitwaye neza bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu muhango wabereye mu Karere ka Nyagatare.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yavuze ko bisanzwe bizwi ko buri muntu wese ucuruza akwiriye gutanga inyemezabuguzi ya EBM uretse abakora ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Nta nyemezabwishyu azatanga kubera ko atari umucuruzi ndetse itegeko rivuga ko umuhinzi cyangwa umworozi wagurishije umusaruro w’ibikorwa bye iyo bitarengeje miliyoni 12 Frw asonerwa umusoro yishyura.”

Yavuze ko umuhinzi cyangwa umworozi usora ari urengeje miliyoni 12 Frw nabwo ngo asoreshwa kuri ayo mafaranga arengaho gusa.

Ati “Itegeko rivuga ko iyo byarengeje miliyoni 12 Frw ni ukuvuga ngo niba yacuruje miliyoni 12 n’ibihumbi 500 Frw amafaranga asoreshwa ni ibihumbi 500 Frw gusa miliyoni 12 Frw zigasonerwa. Bya bihumbi 500 Frw nanone kubera ko umworozi n’umuhinzi batari abacuruzi bazabifatiraho 15% byayo gusa.”

Ku bahinzi cyangwa aborozi bishyira hamwe bagashinga koperative bo basabwa gukora igitabo cya buri munyamuryango n’ibyo yabagemuriye, kugira ngo nibajya kubicuruza haba ku ruganda cyangwa ku bandi bacuruzi batange inyemezabwishyu ya EBM.

Yatanze kandi urundi rugero ku bantu bakusanya umusaruro w’amata bakawujyana ku nganda avuga ko abo bantu ari abacuruzi, mu gihe bakusanya ayo mata ngo bagomba kwandika mu gitabo buri muturage wayabagemuriye n’ikiguzi cyayo, mu gihe ayatwaye ku ruganda azatanga inyemezabwishyu ya EBM kugira ngo yishyurwe.

Ruganintwari yavuze ko umuntu uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza akaka abahinzi umusoro cyangwa aborozi azajya abihanirwa nk’umuntu wambuye abaturage.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yavuze ko umuhinzi cyangwa umworozi usora ari urengeje miliyoni 12 Frw ariko na we asoreshwa ku mafaranga arengaho gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .