00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yagaragarije PAC ibidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bwabwiye abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC ko hari amategeko ataravugururwa atuma hari ibikorwa n’inama by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bitarashyirwa mu bikorwa.

Babigaragaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeli 2021, ubwo bitabaga PAC mu bikorwa byo gusesengura ibyagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu mwaka wa 2019/2020.

Abadepite bagaragaje ko iki kigo kigenda gisubira inyuma mu manota ku bijyanye no kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho muri iyi raporo yaganirwagaho RRA ifite amanota 23% mu gihe mu 2015/2016 yari ifite 63,9%, mu 2017/2018 igira 40%, naho mu 2019/2020 kigira 23%.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwari Pascal, yavuze ko umwaka washize wa 2020/2021 wagiye kurangira RRA ifite 61% yo gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye inama yahawe mu gihe 17% byakozwe igice kuko hariho ibijyanye n’amategeko byari bitarahinduka.

Yavuze mu mbogamizi iki kigo gifite harimo n’izishingiye ku mabwiriza n’amategeko zituma batubahiriza inama z’umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Ati “Ikibazo cyo gusubiza umusoro ku nyongeragaciro kigenda kigaragara ko buri mwaka dukererwa kuyitanga. Hemejwe ko dufatira 12% gusa by’ayo twakiriye. Iryo janisha ni rito cyane ku buryo tutarikoresha ngo dusubize abantu bose, birasaba ko Minecofin ibinyujije mu Nteko Ishinga Amategeko byakwemezwa kugira ngo izamurwe.”

Ruganintwari yavuze ko hari n’ikibazo cy’amafaranga Ikigo cy’Imisoro cyinjiza akomotse ku modoka z’inyamahanga zikoreshwa mu gusana imihanda mu Rwanda, asaba ko Mininfra yashyiraho itegeko ribigenga.

Yavuze kandi ko hari ibibazo bishingiye ku miyoborere y’ikigo, kandi ko iki kibazo gihora kigaragazwa nk’aho RRA yamaze igihe itagira Komiseri ushinzwe imari. Byagaragajwe ko ubuyobozi bukora neza ari wo musingi w’imigendekere myiza y’ibikorwa by’ikigo.

Ikindi yagaragaje ni ibibazo mu misoreshereze y’umuceri aho RRA imaze gutsindwa imanza nyinshi bitewe n’uko itegeko rivuga ko ibihingwa byanyuze mu nganda byishyura umusoro ku nyongeragaciro.

Ati “Twe rero hari imanza duhora dutsindwa kubera ko dufata umuceri nk’igicuruzwa cyaciye mu ruganda.”

Itegeko ry’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) rivuga ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byatunganyijwe mu nganda bicibwa TVA ariko RRA ivuga ko imaze gutsindwa imanza nyinshi kubera ko inkiko zumva ukundi ibyo itegeko riteganya.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagiriye inama RRA ko mu gihe hari itegeko ribangamiye ibikorwa byabo bagomba kubigaragaza.

Ati “Amategeko ko akorerwa mu Nteko, nitudasaba Inteko kudufasha bizahinduka gute? Icyo numvise ni uko bakwiye gufashwa hakajyaho amategeko afasha mu bikorwa bya RRA. Ntiwashyiraho amabwiriza akuzirika, iyo uhuye n’ikibazo cy’amategeko ugomba gushyiraho amabwiriza agufasha mu bikorwa byawe.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe mu mikorere y’iki kigo harimo ikijyanye na konti z’abasora zari zirimo ibyuho mu gihe ari ho bavoma amakuru, yaba ay’abakeneye gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro, abagomba kwishyuzwa umusoro runaka bitewe n’ubucuruzi bakora, kureba ibirarane umuntu afite kugira ngo habeho gukurikirana no kubyishyuza n’ibindi.

Hari ibibazo by’ikoranabuhanga ridahuza amakuru, amafaranga ajya kuri konti zitazwi, intege nke mu kugaruza ibibarane by’imisoro, kwandukurwa kw’abasora kandi bafitiye ikigo imyenda n’ibindi.

Amafaranga yishyurwa n’inzego cyangwa abacuruzi ntagaragaze umusoro wishyurwa neza, bituma amafaranga ajya kuri konti zo gutegererezaho zizwi nka "Suspense account" kugira ngo iby’uwo musoro bisobanuke.

RRA yashimiwe ko hari intambwe yatewe by’umwihariko mu kugabanya amafaranga yajyaga kuri konti zitazwi ariko ko hakiri byinshi bikeneye kunozwa.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal , ubwo yari imbere ya Komisiyo ya PAC
Komiseri w'Imisoro y'imbere mu gihugu, Batamuliza Hajara
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagiriye inama RRA ko mu gihe hari itegeko ribangamiye ibikorwa byabo bagomba kubigaragaza
Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, Uwineza Beline
Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Ntezimana Jean Claude uri mu bagize Komisiyo ya PAC
Komiseri ushinzwe Imari muri RRA, Jean Pierre Hitimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .