RRA yafunze amaduka acuruza inzoga zifite ibirango by’ibyiganano (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kamena 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafunze amwe mu maduka yo mu Mujyi wa Kigali acuruza inzoga ziriho ibirango zitagenewe agamije kunyereza imisoro.

Igikorwa cyo kugenzura abacuruza inzoga zirimo na liqueur zitasoze, RRA yagikoreye mu maduka n’utubari turi mu bice bya Kimironko, Remera ahitwa ku Gisimenti na Nyabugogo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2019.

Amaduka yafunzwe ni ayasanganywe inzoga yaguze akazishyiraho ibindi birango by’umwimerere by’izindi zisora imisoro mike mu rwego rwo kugaragaza ko zasoze.

Iduka ryafatirwagamo inzoga ziriho ibirango bidakwiye ryahitaga rifungwa n’inzoga zikajyanwa kuri RRA kugira ngo ba nyirazo bazajye kwisobanura.

Komiseri wungirije w’Abasora banini muri RRA, Gakwaya Laurence, yavuze ko bafashe iki cyemezo kugira ngo bakurikirane niba abakoresha ibirango bigaragaza ko basoze babikoresha neza.

Yagize ati “Muri iyi minsi twabyibanzeho cyane nyuma yo kumenya ko hari abantu basigaye bazana inzoga aho kuzisorera bakazishyiraho ibirango by’umwimerere by’izindi zasoze bitagomba kujya kuri ayo macupa.”

Yongeyeho ko bari bamaze igihe bafite amakuru y’uko hari abanyereza imisoro muri ubwo buryo ndetse ari nayo mpamvu biyemeza kugenzura ngo barebe abacuruza inzoga niba bakoresha ibirango by’umwimerere.

Bamwe mu bacuruzi bavumbuwe ko bashyira ibirango bigaragaza ko inzoga zasoze bo bemeza ko ariko baba baziranguye bagasaba RRA gukurikirana abo baziguriye.

Umwe yagize ati “Ntacyo nabihinduraho, njye rwose nguye mu mutego ntazi rwose kuko iyo mba nzi ko ariko bimeze sinari kuzirangura kubera ko aho nazikuye niko bazimpaye nta kindi nazikozeho.”

Undi mugore ucururuza inzoga ku Gisimenti yagize ati “RRA yari ikwiye kujya imenya umubare w’ibirango yakoze n’abantu bose yabihaye kuko twe ni ko inzoga tuzirangura, ahubwo birantunguye.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, we yasabye Abanyarwanda kwirinda kunyereza imisoro kuko ariho ubukungu bw’igihugu bushingiye, anahamya ko abacuruzi bose bafashwe bagurisha inzoga ziriho ibirango zitagenewe baba babizi.

RRA ivuga ko itaramenya umubare nyir’izina w’amafaranga anyerezwa muri ubu buryo ariko igashimangira ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2019, imaze kugaruza imisoro yanyerejwe isaga miliyoni 737 Frw.

Ahitwa ku Gisimenti hafatiwe inzoga nyinshi zitasoze
Akabari ka Rosty nako kasanzwemo inzoga zitasoze
Hari abacuruzi bemeza ko batanze gutandukanya ibirango by'umwimerere n'ibyiganano
I Remera amaduka menshi yagiye avumburwa ko akura ibirango ku nzoga zasoze akabishyira ku zitarasoze
Aka gace kafatiwemo inzoga nyinshi zitasoze
Hagenzurwaga inzoga z'ubwoko butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza