Rotary Club Kigali Mont Jali yizihije isabukuru y’imyaka 20 (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Rotary Club Kigali Mont Jali yujuje imyaka 20 imaze yitangira gushyigikira ibikorwa by’ubumuntu bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ibirori byo kwizihiziza iyi sabukuru byabereye muri Marriott Hotel ku mugoroba wo ku wa 5 Nyakanga 2019.

Rotary Club Kigali Mont Jali yabonye izuba mu 1999, yabyawe na Rotary Club Kigali Doyen [imaze imyaka 50 itangijwe mu Rwanda].

Kimwe n’izindi rotary clubs, iya Kigali Mont Jali na yo yita ku gutanga ubufasha bwo guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, gukemura ibibazo by’amakimbirane, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo ndetse no gufasha abababaye.

Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kabandana Aimé, yashimiye abagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imishinga yo gufasha abari mu kababaro.

Yagize ati “Ndabashimira mwese umuhate mwagaragaje. Dufatanyije tuzagera kuri byinshi mu cyerekezo cyo guhindura Isi nziza.’’

Rotary Club Kigali Mont Jali igizwe n’abanyamuryango 20. Muri bo harimo na Rugera Jeannette, akaba ari na we Muyobozi wa Rotary Club mu Rwanda.

Yatangaje ko ishimwe bafite nk’abanyamuryango rishingiye ku byakozwe mu gushyigikira Leta y’’u Rwanda mu nzira y’iterambere.

Yagize ati “Twageze ku bikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza ku baturage b’i Rulindo. Twateye inkunga ikigo cy’amashuri abanza cya Little Angel school giherereye muri Mbyo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera aho twaguriye abanyeshuri ibikoresho birimo intebe n’ibindi. Twaguze imashini zo kudoda, ibikoresho byo gusudira mu mashuri y’imyuga, kugaburira abatishoboye no kubishyura amashuri n’ibindi.’’

Mu 2018 iyi club ifatanyije n’iya Kigali Virunga na Gasabo zateye ibiti 6000 kuko muri icyo gihe Rotary International yari yasabye buri munyamuryango gutera igiti mu kubungabunga ibidukikije.

Rugera umaze imyaka ine muri Rotary yavuze ko hakenewe imbaraga mu kongera abanyamuryango.

Ati “Mu myaka 20 ishize, ibikorwa twakoze bishobora kurenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Buri mwaka dukora ibikorwa nka bibiri kandi bishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw bitewe n’umushinga. Hakenewe imbaraga z’urubyiruko mu gukomeza iyo mishinga.’’

Rotary Club Kigali Mont Jali buri mwaka abayigize basura ibigo bakabiha ibikoresho bitandukanye, bakishyura mituweli n’ibindi. Mu bindi bikorwa byagutse ikorana n’izindi clubs mu kwegereza abaturage ubuvuzi binyuze muri Medicare.

Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, uri mu bitabiriye ibi birori yavuze ko uyu muryango waguka ndetse benshi bagenda bawusobanukirwa.

Yagize ati “Inyungu dukuramo ni ubucuti kuko ni ibikorwa byo kwitanga. Urebeye kure watekereza ko ari umuryango w’abishoboye ariko buri wese urebye imikorere yawo abona ko na we hari uruhare rwe yatanga mu iterambere ry’umuryango.’’

Umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Doyen, Sarah Doukoure wo muri Côte d’Ivoire yavuze ko mu myaka itatu amaze i Kigali yabonye Rotary y’u Rwanda ikora neza.

Yagize ati “Iyi sabukuru igaragaza ko iyi club yatanze umusanzu ku iterambere igihugu kigezeho. Clubs zo mu Rwanda zirihariye kuko ntizitanga gusa ahubwo zinakomeza kureba ko ibyakozwe bizaramba.’’

Rotary International ari nayo ishamikiyeho izikorera ku Isi yashinzwe na Paul Percy Harris ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 muri clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo iya Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare zibarizwamo abagera ku 104.

Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kabandana Aimé, yashimiye abitangiye gufasha abatishoboye binyuze mu bikorwa by'ubumuntu
Umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Doyen, Sarah Doukoure (ibumoso) ukomoka muri Côte d’Ivoire ari mu bitabiriye ibi birori
Ibirori by'isabukuru ya Rotary Club Kigali Mont Jali byitabiriwe n'abandi banyamuryango ba Rotary mu Rwanda n'ahandi hatandukanye
Ibi birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel
Uhereye ibumoso: Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kabandana Aimé; uwa Kigali Doyen, Sebera Eddy n'Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, mu bitabiriye ibi birori
Itsinda Vatican de Stars niryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'abanyamahanga
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yashimye umusanzu w'abanyamuryango bitangira gushyigikira iterambere ry'igihugu
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, ari mu bitabiriye ibi birori
Rotary Club Kigali Mont Jali yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze yitangira gutanga ubufasha hagamijwe guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda
Byari ibihe by'ibyishimo mu kwizihiza isabukuru
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko mu myaka 20 ishize Rotary Club Kigali Mont Jali yagize uruhare rufatika mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage

Amafoto: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza