00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango Rockefeller Foundation n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bijyanye n’ingufu zisubira mu bihugu birindwi byo muri Afurika birimo Senegal, Rwanda, Nigeria, Sierra Leone, Ethiopia, Malawi na Uganda.

Rockefeller Foundation ni umuryango w’abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.

Ubu bufatanye mu by’ishoramari buzakorwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye, Rockefeller Foundation yasinyanye na IFC ku wa 16 Kamena 2021, agamije guteza imbere ibijyanye n’ikoreshwa z’ingufu zisubira mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mushinga uzatangizwa ku mugaragaro mu Ugushyingo i Glasgow muri Écosse, witezweho kugeza ingufu zisubiramo ku bantu miliyari imwe ari nako hagabanywa toni miliyari imwe y’imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ingufu n’Ibihe muri Rockefeller Foundation ishami rya Afurika, Joseph Nganga yabwiye The Africa Report ko mu gutoronya ibi bihugu hagandewe kuri zimwe mu ngamba byashyizeho zigamije koroshya ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo.

Ati “Ibi bihugu byagaragaje ubushake, byashyizeho ingamba tutavuga ko zinoze ijana ku ijana ariko zigaragaza ko biri mu cyerekezo cyiza.”

Ikindi cyagendeweho ngo ni ukureba aho ikigero cyo kugeza amashanyarazi kigeze, nka Malawi yatoranyijwe kuko kiri hasi aho abaturage 11% aribo bafite umuriro.

U Rwanda rwashyize imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira ndetse mu 2014 hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ingufu zisubira rizwi nka Rwanda Renewable Energy Alliance, rifite inshingano zo gushyira ingufu mu bikorwa biharanira kugeza ingufu ku Banyarwanda bose.

Umugabane wa Afurika ni umwe mu igifite umubare munini w’abaturage badafite umuriro kuko imibare ya Banki y’Isi igaragza ko mu 2019 abaturage bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite umuriro banganaga na 47% mu gihe ku Isi yose bangana na 90%.

Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .