Robert Bapfakurera yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 12:10
Yasuwe :
1 1

Umushoramari Robert Bapfakurera ufite imigabane muri Hotel Ubumwe akaba anahagarariye Uruganda Mukwano Industries mu Rwanda, ni we watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Bapfakurera yasimbuye Gasamagera Benjamin wari umaze imyaka itatu aruyobora, aho yabonye amajwi 137 ahigitse Françoise Mubiligi wagize 18 mu matora ku rwego rw’igihugu yabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ku mwanya wa Perezida wa PSF, Bapfakurera yari ahanganye na Françoise Mubiligi waje gukuramo kandidatire akibona ko n’uyu mugabo yiyamamaje. Ibi byatumye asaba ko amajwi ye ahabwa Bapfakurera bityo atorwa nk’umukandida rukumbi.

Bapfakurera yiyamamaza yijeje guteza imbere ubucuruzi aho yagize ati "Ndi umucuruzi, nzabakorera ubuvugizi, nzakora igishoboka cyose nteze imbere ubucuruzi mu Rwanda kuko ibikenewe byose ndabizi, nzakora ibishoboka byose."

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hiyamamaje Gishoma Eric na Isabelle Uzamukunda nawe wahise asaba abari kumutora guha amajwi Gishoma, ari nawe watsinze hanyuma ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri hatorwa Eugenie Mushimiyimana watsinze Jean Bosco Ndungutse.

Nyuma yo gutorwa Bapfakurera yatangaje ko azubakira ku byagezweho n’abamubanjirije kandi agaharanira ko nk’abikorera bagendana na porogaramu za leta zirimo icyerekezo 2020, gahunda ya leta y’imyaka irindwi n’izindi.

Yagize ati “Hari porogaramu nyinshi za leta ziriho twebwe nk’abacuruzi tugomba kugiramo uruhare kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, kandi nticyatera imbere tudafatanyije ndetse n’abayobozi bacyo ariko na none tukagira imikorere myiza, ubuvugizi bwiza n’amategeko twumvikanye adufasha nk’abacuruzi kugira ngo ducuruze twihuse kandi neza.”

Mbere y’igikorwa cy’amatora, Chairman wa PSF ucyuye igihe, Gasamagera Benjamin, yashimiye abo bafatanyije muri manda y’imyaka itatu ishize n’uburyo ubwitange bwabo bwatumye bagera ku ntego bahawe n’inteko rusange.

Yavuze ko muri iyi manda ishize PSF yahawe ijambo ikaba igishwa inama mbere y’uko ibyemezo runaka bifatwa kandi ikaba inahagarariwe mu nzego zose z’igihugu.

Ibi ngo byatumye hakorwa ubuvugizi bwakemuye ibibazo birimo; ikurwaho ry’umusoro ku modoka zitwara abantu barenze 30 mu buryo rusange, gukuraho umusoro ku nyongeragaciro (VAT), ku bicuruzwa na serivisi zijyanwa hanze.

PSF kandi yishimira ko muri manda ishize yabashije gushishikariza abikorera gushora imari mu mishinga minini bikaba byaratumye ubu hari inyubako nyinshi z’Abanyarwanda zubatswe n’izirimo kubakwa mu gihugu. Nibura ishoramari ry’abikorera bato ringana n’imishinga 86 ifite agaciro ka miliyari 155 Frw kandi ririmo gutanga umusaruro.

Urugaga rw’Abikorera kandi rwabashije kwigira aho 33% by’ingengo y’imari y’ibikorwa byarwo ari rwo ruhare rw’abaterankunga mu gihe mu 2013 rwari 54%. Bivuze ko ingengo y’imari itunga urugaga ingana na 67% ituruka mu misanzu y’abikorera, serivisi urugaga rutanga n’ibikorwa rutegura.

Mu myaka itatu ishize kandi PSF yabashije gukora inyigo y’ahazajya hakorerwa imurikagurisha mpuzamahanga rigezweho i Gahanga, abikorera kandi bitabira ingendoshuri mu mahanga, Rwanda Day, inama mpuzamahanga z’ubucuruzi n’ibindi.

Gasamagera yavuze ko ibyo asanga komite nshya yakwibandaho ari ukubaka ahazajya habera Expo Mpuzamahanga kuko igisigaye ari ugushaka abashoramari, guteza imbere Made in Rwanda no kubaka ubushobozi bwa PSF.

Robert Bapfakurera yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda
Uturutse iburyo: Bapfakurera Robert watorewe kuyobora PSF mu Rwanda; Visi Perezida wa Mbere, Gishoma Eric na Visi Perezida wa Kabiri, Mushimiyimana Eugenie
Chairman wa PSF ucyuye igihe, Gasamagera Benjamin
Bamwe mu bikorera bitabiriye gushyiraho Umuyobozi mushya wa PSF mu Rwanda
Amatora yabereye muri Kigali Serena Hotel
Amatora yakozwe mu ibanga
Abikorera mu gikorwa cy'amatora ya Perezida wa PSF mu Rwanda
Batoye bahita babarura amajwi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza