RICTA irashaka ko n’abacuruzi baciriritse bakorera kuri internet

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Mata 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) cyatangaje ko kiri gushishikariza abacuruzi gutangira gushyira ibyo bacuruza kuri internet kugira ngo byorohere abaguzi kandi abakiriya biyongere.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo ubuyobozi bwa RICTA bwahuraga n’abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo amazina y’imbuga za internet ziherwa n’indangarubuga ya .Rw bakanabika amakuru y’ikoranabuhanga (hosting).

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba, yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ugushishikariza abacuruzi, cyane cyane abaciriritse, kugira imbuga za internet zifite amakuru abitse mu Rwanda by’umwihariko bakazicururizaho.

Yagize ati “Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ni cyo gikorwa tugiye gushyiramo imbaraga cyane, turasaba abo dufatanya kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw’ikoranabuhanga (e-commerce).”

Nkeramugaba yavuze ko abasanzwe bakora ubucuruzi bose mu Rwanda baramutse banafite imbuga za internet bagurishirizaho, byakongera ubukungu bw’igihugu kandi bikagabanya ubushomeri.

Yagize ati “Uyu munsi niba u Rwanda rubona miliyari ijana mu buryo busanzwe, nitwongeraho ubucuruzi bw’ikoranabuhanga ibicuruzwa biziyongera n’ababigura biyongere kandi ntabwo azaba ari abanyarwanda gusa kuko hari n’abo hanze yarwo bazahahira mu Rwanda. Bizafasha guhanga imirimo. Niba umuntu yacuruzaga akeneye umukozi umwe cyangwa babiri, natangira gucuruza byinshi azafata abakozi benshi.”

Icyakora bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko nk’ibiciro byo gukora no kwita ku mbuga za internet ndetse no kubika amakuru mu Rwanda bihenze ugereranyije no mu mahanga.

Basabye ko bibaye ngombwa ibisabwa ku batanga serivisi z’ikoranabuhanga byagabanywa kugira ngo abakiriya babyiyumvemo kandi babyitabire.

Umukozi wa Sosiyete itanga serivisi z’ikoranabuhanga ikanaranguza umwanya wo kubikaho amakuru mu Rwanda ’AOS’, Tuyisenge Solange, yavuze ko ubu ibiciro batangiye kubigabanya hashingiwe ku bushobozi bw’umuntu.

Yagize ati “Twagerageje kubafasha bishoboka kuko ibiciro turabimanura cyane cyane mu kubika amakuru y’imboga za internet (hosting). Ntabwo umuntu uje agitangira tumwishyuza kimwe n’ikigo cya leta gifite ingengo y’imari.”

Icyakora Tuyisenge yavuze ko kuba mu Rwanda serivisi zo kubika no kwita ku mbuga za internet zigihenze biterwa n’uko abakiriya bataraba benshi.

Yagize ati “Nk’ababikira abantu hanze, ashobora kuguca make kubera ko wenda amaze imyaka isaga 30 ari ibyo akora. Twe ntabwo twagira inyungu twishyura umuriro ,twishyura ibikorwaremezo dukoresha kandi dufite abakiriya ijana ngo dushyireho ibiciro bimwe nka barya kuko bo bungukira no mu kuba bafite bakiriya benshi. Uko abantu bazakomeza kuza kubika amakuru yabo mu Rwanda, niko tuzagenda tugabanya ibiciro.”

Umuyobozi Mukuru wa RICTA yavuze ko bagiye kongera umuvuduko mu gushishikariza ibigo bicriritse nk’amashuri, imirenge, ubucuruzi kugira imbuga za internet zifite indangarubuga ya .Rw kugira ngo barusheho kumenyekanisha ibyo bakora.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Internet Society, bwagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2017; 14.9% by’imbuga zifite indangarubuga za .Rw ari zo zari zifite amakuru abitse mu Rwanda. Ni mu gihe izifite indangarubuga y’ubucuruzi ya .co.rw, zibitse mu Rwanda ari 18.7%.

RICTA ivuga ko mu mwaka wa 2016 yabashije kurengera 1 37 880 000 Frw ibikesha kuzana amakuru menshi agenewe abanyarwanda akabikwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba yavuze ko bashaka ko ikoranabuhanga ryinjira no mu bucuruzi buciriritse
Umukozi wa Sosiyete itanga serivisi z’ikoranabuhanga ikanaranguza umwanya wo kubikaho amakuru mu Rwanda 'AOS', Tuyisenge Solange
RICTA yahuye n’abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo amazina y’imbuga za internet ziherwa n’indangarubuga ya .Rw
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza