00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ribara uwariraye:Ubuhamya bwa Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero (Video)

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Imisozi ya Bisesero ni kimwe mu bice by’igihugu cyaguyemo imbaga y’abatutsi muri Jenoside mu 1994, bari barahahungiye bizeye kurokoka.

Bisesero iri mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ikora ku mirenge ine yo mu Karere ka Karongi ari yo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba ikaba yari ituwe n’abatutsi bagera ku bihumbi 60 mbere ya Jenoside.

Uretse abari bahatuye, hari n’abahahungiye Jenoside itangiye baturutse mu makomini yari agize Perefegitura za Kibuye nka Mabanza, Rutsiro, Rwamatamu, Gisovu, Gishyita, Gitesi na Muko ya Gikongoro. Bari bizeye ko nibishyira hamwe bazarwanya ibitero byabagabwagaho bakabitsinda kandi ni ko byabanje kugenda kuko byagejeje mu ntangiriro za Gicurasi 1994 nta nzu n’imwe iratwikwa cyangwa ngo hagire umutungo usahurwa.

Ntabwo ariko byaje gukomeza kuko hagabwe ibitero biturutse mu mpande zinyuranye nka Nyamasheke, Rusizi, Rubavu n’ahandi kugeza ubwo imbaraga zo kwirwanaho zicogora.

Mu buhamya Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero wanabaye, yavuze iminsi mibi Abasesero baciyemo n’uko byagenze kugira ngo nibura uyu munsi habe haboneka uwo kubara inkuru.

Kayumba wari umusore w’imyaka 24 ubwo Jenoside yatangiraga, yavuze ko Jenoside yabaye amaze iminsi ibiri ageze iwabo ku Mubuga gutangira ibiruhuko bya Pasika kuko yigaga mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi.

Icyo gihe ngo yari mu mwaka wa nyuma aho yari afite gahunda yo kuzaba umupadiri. Ku Mubuga ku nkomoko ye ni mu birometero bitatu uvuye mu Bisesero, nyuma yo kugabwaho ibitero byahitanye se yahungiye kuri Kiliziya ya Mubuga naho ntibyamubera byiza kuko ibitero byarakomeje ndetse hicirwa benshi babanje kwicishwa inzara.

Nyuma ku itariki ya 15 Mata 1994, bagabweho ibitero bya gerenade benshi barapfa ariko ararokoka, akaba ari bwo yigiriye inama yo kujya mu Bisesero kuko ari ho nibura hari abatutsi benshi kandi ibitero by’interahamwe byari bitaratangira kujyayo.

Ku bw’amahirwe make bamwe mu bo bari kumwe biciwe mu nzira bataragerayo.Ibitero bitangiye kugera mu Bisesero, abatutsi baho barabirwanyije kuko bari barishyize hamwe bituma hafi ukwezi kose kwa Mata gushira bataratsimburwa.

Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 12 Gicurasi 1994, nta bitero byongeye gusubira mu Bisesero byatumye Abatutsi batangira kugira ngo hari agahenge, bamwe basubira mu mirimo isanzwe nk’ubuhinzi n’ubworozi batazi ko abicanyi bagiye gutegura ibitero simusiga.

Kayumba avuga ko itariki ya 13 Gicurasi 1994, yabereye Abasesero umunsi w’icuraburindi kuko ari yo ya mbere y’ibitero simusiga byageze mu Bisesero birimo n’abasirikare, ubwicanyi butangira mu masaha ya saa tatu za mu gitondo bugeza mu masaha ya saa kumi z’umugoroba.

Ati "Ku wa 13 Gicurasi mu Bisesero nibuka ko ari ho habaye ibitero simusiga bikica abantu benshi cyane, tukicwa nabi, igihugu cyose cyahuririye Bisesero kuyirimbura. Uwo munsi aho umuntu wese yabaga ari yabaga azi ko nta n’umwe usigaye."

Kugira ngo Kayumba arokoke ngo yihishe mu myobo yabaga kuri uyu musozi. Yashoboye kurikokana n’abavandimwe babiri.

Jenoside irangiye yaje gusubira mu Iseminari Nkuru kurangiza icyiciro cya Filozofiya, akomeza imyaka ibiri ya tewolojiya kuko yashakaga kuba padiri, icyakora aza kuvamo iyo ntego atayigezeho ahubwo akomeza amasomo mu ishami ry’amategeko muri ULK, aza no guhabwa inshingano zo kuyobora Akarere ka Karongi, yamazemo imyaka igera ku icyenda.

Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 50 bishwe muri Jenoside
Kayumba Bernard yavuze uburyo yarokokeye mu Bisesero kamwe mu bice Jenoside yagizemo ubukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .