00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ribara uwariraye! Abanyarwanda 11 bavuze iyicarubozo bakorewe muri Uganda bitwa “intasi”

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 11 bavuze ku majoro y’icuraburindi n’amanywa asharira bahuye nayo bitewe n’iyicarubozo bakorewe n’igisirikare cya Uganda nyuma yo kubafata kibita ba maneko b’u Rwanda nyamara bamwe muri bo baravukiye muri icyo gihugu bakanakurirayo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nyakanga 2021, ni bwo ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare hagejejwe itsinda ry’Abanyarwanda 11 barimo umugore umwe n’abagabo icumi.

Aba bose bahuriye ku kuba bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bafashwe bazira kuba ari Abanyarwanda, abandi bakitwa ba maneko b’u Rwanda.

Aba Banyarwanda basobanuye uburyo bakorewe iyicarubozo, ntibagezwe mu nkiko ngo nibura baburane ahubwo bagakurwa muri gereza bahita boherezwa mu Rwanda.

Ngamije Amri ufite imyaka 58 yagiye muri Uganda mu 2006 ajyana n’umugore we bagiye gushaka ubuzima, ngo babyariyeyo abana, batura ahitwa Makindi. Yatangiye akazi ko gutwara Taxi Voiture abimaramo imyaka umunani mu Mujyi wa Kampala.

Tariki ya 4 Mata 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro iwe mu rugo haje abantu barakinguza bamwereka ikarita bamubwira ko ari abasirikare. Avuga ko yababajije ikibagenza ntibahita bakimubwira ahubwo bamwambika amapingu we n’umukozi we babashyira mu modoka babambika umwenda utuma batareba hanze bajya kubafungira i Mbuye.

Ati “Bucyeye baramfata njyana n’abasirikare iwanjye barasaka ntihagira icyo babona. Umunsi wakurikiyeho banjyana mu biro bambaza ibyo nkorana n’Abanyarwanda, mbasobanurira ko icyo mbafasha ari ukubatwara mu modoka nkuko ntwara abandi, barankubita bambaza ibintu nkorana n’abasirikare b’u Rwanda ndabahakanira. Nababwiye ko ntakorana n’Abanyarwanda, bantuma ibintu nkabarangurira nkabiboherereza nta kindi.”

Yakomeje avuga ko muri Gereza ya Mbuya yahamaze iminsi ine nyuma ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kireka aho yahamaze ukwezi kurenga, abo muri CMI ngo barahamusanze barongera bamubaza uburyo yinjiye muri Uganda barongera baramufunga kugeza ubwo bamukuyeyo ataha.

Ngamije iyo avuga ku iyicarubozo yakorewe avuga ko yabyukaga akubitwa igisinga kinini aho buri umwe ngo yazaga kukibakubita yitwaje Sanitizer babanzaga kuyishyira munsi y’ibirenge ubundi bakamukubita bakarindira ko zihora bakongera.

Yakomeje avuga ko ashima Imana yatumye ahava amahoro ngo kuko yakubitwaga izo nkoni ari nako arwaye asima, igifu, yarabazwe amaso n’izindi ndwara zitandukanye.

Ngamije yagiriye inama Abanyarwanda yo kwirinda kujya muri Uganda ngo kuko ingoma zahinduye imirishyo.

Ati “Nibitonde kuko hariyo abantu bakoresha bakagukurikirana barangiza bagatanga amakuru adasobanutse anatuma ufungwa.”

Yavuze ko muri Uganda yasizeyo umugore we n’abana batatu, imitungo irimo imodoka enye, inzu yari atuyemo, ubucuruzi yakoreraga mu miryango ibiri n’indi nzu yari yaratangiye kubaka.

Undi wahuriye n’akaga muri Uganda ni umwe mu Banyarwanda bari abaherwe muri icyo gihugu aho yari afite uruganda rukora waragi, yakoreshaga nibura abakozi barenga 200.

Avuga ko uruganda rwe rwari rumaze kugira agaciro ka miliyari imwe n’igice kongeraho andi miliyari 2.9 z’amashilingi yari aherutse kwaka nk’inguzanyo ngo yagure ubucuruzi bwe.

Uyu Munyarwanda utifuje ko amazina ye akoreshwa mu itangazamakuru yavuze ko yavukiye muri Uganda ariko ubwo u Rwanda rwabohorwaga yatashye agakomereza amashuri abanza n’ayisumbuye na kaminuza mu Rwanda.

Mu 2012 yasubiye muri Uganda kugira ngo akorereyo imishinga y’ubuhinzi ngo kuko yari afiteyo isambu nini kandi n’ababyeyi be ariho bagituye.

Nyuma ngo yaje gutangira uruganda rukora waragi ahitwa Kasese, aranahirwa bigenda neza.

Iyo abara iyo nkuru avuga ko tariki ya 25 Werurwe 2021 ngo umwe mu bashinzwe umutekano bakomeye muri Uganda yamutumyeho amubaza abakozi afite uko bangana, niba ajya akoresha Abanyarwanda n’Abagande amubwira ko abakoresha ariko abenegihugu aribo benshi.

Yakomeje ati “Nyuma yarambwiye ngo bamubwiye ko ndi umusirikare w’u Rwanda, ngo ndi Majoro kandi ngo mfite n’imbunda. Namubwiye ko ntigeze mbona amahirwe yo kujya mu gisirikare cy’u Rwanda musaba gukoresha inshuti ze ziri mu Rwanda akabaririza neza.”

Ngo yamusabye kugenda akegera ushinzwe Ubutasi muri Kasese agezeyo amubwira ko atawe muri yombi azira kuba intasi y’u Rwanda, ngo yicaye hafi amasaha ane nyuma ashyirwa mu modoka ajyanwa muri CMI Mbuya i Kampala.

Ati “Bangejejeyo bampa abandi bantu bambaye imyenda isanzwe banyambika amapingu nyuma bampambira ahantu hasi nsa nk’uhera mu kirere. Bwaracyeye banjyana mu biro amasaha abiri bamfuka amaso bambaza ari abantu barenga batanu ariko ntabareba ari nako bankubita inkoni nyinshi.”

Uyu Munyarwanda yavuze ko bamufunganye amapingu iminsi umunani ndetse ngo yayimaze akubitwa abazwa ibibazo byinshi biganisha ku kuba ari umusirikare w’u Rwanda, ku munsi wa cyenda ngo ni bwo bamuhambuye bamufungira mu nzu yo hasi hamwe n’abandi.

-  Iyicarubozo yakorewe iyo arivuga agira ikiniga

Uyu mugabo usanzwe ari umushoramari muri Uganda iyo ageze ku kuntu yafatwaga muri gereza n’iyicarubozo yahakorewe amarira amuzenga mu maso.

Ati “Ubuzima bwo muri gereza ni bubi cyane, bakugaburira kawunga n’ibishyimbo ariko bakagukubita bakakubaza ibintu utazi byinshi. Twe ureba tuje ni abemeye abandi barabakubita bakabarekera muri gereza.”

Iyo umubajije ku mutungo yasize muri Uganda asubiza ko nawe ubwe atapfa guhita awumenya ngo kuko ni mwinshi cyane. Yavuze ko yari amaze igihe gito afashe inguzanyo ya miliyari 2.9 z’amashilingi yo kubaka uruganda no kongera umusaruro, ngo washyiraho umutungo we bwite yari afite urenga miliyari imwe n’igice.

Uyu mugabo avuga ko kuri ubu ari kwibaza uburyo azishyura inguzanyo ya miliyari 2.9 shs yari yarafashe, akanahangayikishwa n’abana be bane n’umugore ku buzima bashobora kuba babayemo nyuma yaho afatiwe muri Werurwe.

Avuga ko kuri ubu ari gusenga Imana kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi birangire azajyeyo agurishe imitungo ye asubire mu Rwanda ngo kuko ariho afite amahoro.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibyo bikorwa rukanayereka gihamya ariko iki gihugu ntikibikozwe kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo rwasabaga Abanyarwanda kwirinda kujya muri iki gihugu kubera kwanga ko bahohoterwa.

Abanyarwanda barekuwe na Uganda babanje gupimwa COVID-19
Bose bahuriza ku kuba barakorewe iyicarubozo muri gereza zo muri Uganda
Bahangayikishijwe n'imiryango yabo basize muri Uganda
Ngamije Amri avuga ko umubiri we wose utonekara kubera inkoni yakubiswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .