RIB yinjiye mu rugo rwa Dr Kayumba Christopher ishaka ibimenyetso by’ahakorewe icyaha

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) basuye urugo rwa Dr Kayumba Christopher ushinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gikorwa kigamije gukusanya ibimenyetso ku byo aregwa.

Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yashinjwe n’Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2017.

Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yabwiye IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye ariko ntacyo kaminuza yabikozeho.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntarindwa yareze Dr Kayumba muri RIB ndetse ku wa 23 Werurwe, yarahamagajwe kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abagenzacyaha basuye ahabereye icyaha ngo harebwe uko byagenze.

Yagize ati “Icyabaye ni ugusura ahabereye icyaha bizwi nka ‘crime scene reconstruction’. Abagenzacyaha mu kugenza icyaha habamo no gusura ahabereye icyaha. Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreraga mu rugo iwe aho acumbitse.’’

IGIHE yamenye ko nyuma y’ikirego cya Ntaringwa hari abandi bakobwa batanze ibirego muri RIB bavuga ko Dr Kayumba Christopher yagerageje kubafata ku ngufu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango washinzwe na Dr Kayumba wavuze ko abakozi bane ba RIB aribo basatse urugo rwe ndetse bafata amafoto yarwo.

Rivuga ko nyuma y’aho abakozi be bo mu rugo na bo bagiye kubazwa nyuma bakaza gutaha.

Mu rwego rwo gukomeza iperereza biteganyijweko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Dr Kayumba yitaba RIB ngo akomeze kwisobanura ku byaha ashinjwa.

Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .