00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yemeje ko Twibanire wiyahuriye i Nyabugogo yari afite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Twibanire Emmanuel wiyahuye aturutse mu igorofa rya gatanu mu nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro agahita apfa yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yahanukaga ngo yagwiriye umugore utwite gusa Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari ukuri.

Yagize ati “Amashusho ya camera arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa akikubita hasi, agahita apfa. Amashusho kandi yagaragaje ko nta muntu yagwiriye.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko umuryango wa Twibanire Emmanuel wavuze ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Umugore we ndetse n’abo bavukana bemeje ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko biranga.”

Yavuze ko kandi iby’ubwo burwayi byemejwe n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwo by’i Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.

Yakomeje agira ati “RIB yihanganishije umuryango wa Twibanire Emmanuel.”

Twibanire wari ufite imyaka 41 yiyahuye mu masaha ya saa Tanu n’igice za mu gitondo.

Inyubako y’isoko ry’Inkundamahoro Twibanire yiyahuriyeho, imaze kugwamo abantu bane kuva uyu mwaka watangira, bose bapfuye biyahuye.

RIB yemeje ko Twibanire yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe
Abantu bari bahuruye nyuma yo kubona y'uko yiyahuye agahita apfa
Abenshi bari baje gushungera nyuma yo kubona Twibanire yiyambuye ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .