RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global ikora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam).

RIB ivuga ko ubu bucuruzi butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Urupapuro rugaragaza iyandikwa ry’iyi kompanyi ya Supermarketings Global Ltd muri RDB, rugaragaza ko abanyamigabane bayo ari uwitwa Nsengiyumva Jean Bosco na Uwizeyimana Israel.

Mu byo yagombaga gukora harimo ibikorwa by’ubufasha mu bijyanye n’uburezi, bitandukanye n’ibyo yakoraga by’ishoramari n’ubucuruzi bw’amafaranga.

RIB yanditse kuri Twitter ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe, isaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito.

Kuri uyu wa Kane Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko bihamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

BNR iti “Nyuma y’ibibazo biterwa n’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe nk’uko ryasobanuwe, Banki Nkuru y’u Rwanda, iributsa abanyarwanda bose n’abaturarwanda muri rusange ko ubwo buryo butemewe muri Repubulika y’u Rwanda kandi abaryitabira bafite ingorane zikomeye zo kubura amafaranga yabo bazaba bashoyemo”.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza