RIB yavuze ko yinjiye mu cyumba cye maze aramuniga, amwiba amafaranga asaga 400.000 Frw.
Ubusanzwe uyu mugabo yari umukozi wo mu rugo rwa Rutayisire George, akomoka mu Karere ka Musanze. Yaje kuva mu rugo rwe yirukanwe nabwo kubera ubujura.
Yaje kugaruka yagambiriye kwiba Rutayisire George kubera amakuru yari asanzwe afite ko afite amafaranga mu nzu.
RIB yavuze ko yinjiye mu cyumba cye maze aramuniga amwiba amafaranga. Uyu mugabo yafashwe kuwa 21 Gashyantare 2021, mu Murenge wa Kimirongo mu Karere Gasabo, ku bufatanye bwa RIB n’abaturage.
Ukekwaho iki cyaha yiyemerera ko yagikoze ariko atari yabigambiriye ndetse abisabira imbabazi.
Ati “Nakoze ku mugabo witwa George ariko sinahatinda, nza kumenya amakuru ko afite amafaranga, njyayo nzi ko adahari, ku bw’amahirwe make duhirira mu nzu, aza ansatira maze turarwana ari nabyo byamuviriyemo urupfu. Ntabwo nari ngambiriye kumwica kuko nari ngambiriye amafaranga, ariko ndasaba imbabazi.”
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, yashimiye abaturage batanze amakuru yizeza umuryango nyarwanda ko abagizi ba nabi bazakomeza kurwanywa.
Ati ”Umuryango nyarwanda ntiwikange, ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego abagizi ba nabi tuzabahashya.”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!