00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gucururiza amahembe y’inzovu mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranweho gucuruza amahembe y’inzovu mu Rwanda, aho bafatanywe ibilo 45.

Aba bantu barimo umuturage umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yabafashije kwambutsa ayo mahembe ava mu Mujyi wa Bukavu ajyanwa mu Karere ka Rusizi, ari naho bafatiwe.

Abatawe muri yombi beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

Aba bantu bafashwe nyuma y’igihe bari bamaze bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Aba bagabo aya mahembe bayazanye mu modoka y’abadipolomate y’Umuryango Mpuzamahanga wa SINELAC aho bakoreshaje u Rwanda nk’inzira yo kunyuzamo kugira ngo bajye kuyagurisha hanze.

Batatu muri bo bashinja umudiplomate wari utwaye iyo modoka yafatiwemo ko ariwe wabashutse akabinjiza muri icyo gikorwa, mu gihe we avuga ko bamusabye ku batwara nawe abyemera atazi ibyo batwaye.

Umurundi wafashwe yagize ati "arabeshya ibi byose niwe wabigizemo uruhare ikindi njye nabikoze kuko turakorana kandi asanzwe ari umuyobozi wanjye yarambwiye ngo tuzane mu Rwanda mbona ko agize ikibazo yamfata ukundi."

Umunye-Congo waberetse aho aya mahembe ahereye mu Mujyi wa Bukavu, nyuma yo kumva uburemere bw’ibyo yakoze, yaturitse ararira yemera icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko aba bagabo bakoresheje u Rwanda nk’inzira yo kunyuzamo aya mahembe ngo bajye kuyagurisha muri Aziya.

Ati " Uko ari bane bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafashwe bakurikiranyweho kugeza mu Rwanda ibiro bigera kuri 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kubigurisha. Yafatiwe mu modoka y’umudipolomate yakoreshwaga n’umukozi wayo wa SINELAC, u Rwanda barukoresha nk’inzira kuko siho bayagurisha cyangwa bayakura."

Dr Murangira, yongeyeho ko ifatwa ry’aba bagabo ari umuburo ugaragaza ko umuntu wese ushaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ubucuruzi butemewe nk’ubu nta mahirwe afite kuko Rwanda rutazamera ko ruba icyambu cy’abanyabyaha.

Biteganyijwe ko urukiko ni rubahamya icyaha bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na 7 Frw.

Kugeza ubu aba bagabo bafungiye kuri Sitasito ya RIB ya Kicukiro mu gihe idosiye yabo iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu mu Rwanda
Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfukamye asaba imbabazi
Bafatanywe amahembe y'inzovu bari bagiye kugurisha muri Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .