00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yataye muri yombi babiri bashinze ‘Pyramid’ yitwa Ujamaa Turemerane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya binyuze mu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga ruzwi nka ‘pyramid’ nyuma y’igihe bihishahisha.

Abo ni Rugwiro Nadine, wari ukuriye Banque Populaire mu Ntara y’Iburengerazuba hanyuma aza gusezera mu buryo budasobanutse bivugwa ko ari na we washinze ubucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga (Pyramid Scheme) rwita ‘Ujamaa Turemerane’ hamwe na Nyirabashongore Laetitia, bafatanyije kwambura abaturage mu Karere ka Rusizi.

Bafashwe ku ya 4 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Ndera muri Gasabo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ati: "Nibyo koko bafashwe ejo 4 Nyakanga, bafatirwa mu Karere ka Gasabo, nyuma yo kumara iminsi bihishahisha, aho bahunze muri Gicurasi, bavuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi aho bakoreye icyaha".

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko bambuye abantu arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda bababeshya ko bazabungukira.

Umuvugizi wa RIB yemeje ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo gutwara iby’abandi akoresheje uburiganya inibutsa abantu bose ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Aya mategeko areba buri muntu wese wagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’amafaranga, haba nyir’igikorwa ndetse na bamwe bashishikarije abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .