00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yasubije Umunya-Hongrie miliyoni 771 Frw amaze kugaruzwa muri miliyari 1 Frw yibwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Kamena 2021 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye batatu muri batandatu bagize uruhare mu bujura bwa miliyari 1 Frw yibwe Umunya-Hongrie, Skare Jonas, runamusubiza ku mugaragaro 771.701.000 Frw amaze kugaruzwa.

Kuva ku Cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2021, RIB yatangiye gushaka abantu batandukanye bakekwaho uruhare muri ubwo bujura, barimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, wafashwe ku wa 24 Kamena nyuma yo gusanganwa miliyoni 400 Frw yari yabikijwe na mubyara we wari mu bateguye umugambi.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2021, aberetswe itangazamakuru barimo Bamuteze Vedaste (Yves) ari na we wari uyoboye icyo gikorwa, Mureke Idriss Déby, wamufashije na Ntirenganya Innocent wabaye icyitso.

Babiri mu bafashwe bari ku ruhembe rw’abakekwaho gucura uyu mugambi w’ubujura mu gihe 10 barimo na Padiri Ingabire bakurikiranyweho kuba ibyitso.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko hari abandi bagize uruhare muri icyo gikorwa bagishakishwa barimo Muhirwa Idi Christian, Maniraguha François, Ntakirutimana Michel na Rudasingwa François.

Mu bandi RIB yavuze b’ibyitso muri icyo gikorwa bagiye babitswa amafaranga harimo Me Bimenyimana Binego Emmanuel usanzwe ari umunyamategeko; Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, Sibomana Emmanuel, Umutesi Jeanne d’Arc, Kayisire Mireille, Ndayisenga Saidath n’abandi.

RIB yasobanuye ko Skare Jonas yari aje mu ishoramari ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze abari bubimufashemo baza kumutenguha babonye afite amafaranga barayamwiba.

Dr Murangira yavuze ko ubwo bujura bwakozwe mu buryo bw’iterabwoba, ati “Ni mu buryo twita kiboko.”

Skare yabonye yambuwe yahisemo gukiza amagara ye maze atanga amafaranga baramureka, hanyuma atanga amakuru muri RIB itangira iperereza.

Kugeza ubu muri miliyari 1 Frw yibwe hamaze kugaruzwa miliyoni 771.701 Frw.

Hafatiriwe kandi ikilo cya Zahabu gifite agaciro ka 60.000 $, ibibanza 31 n’imodoka eshatu bikekwa ko byaguzwe mu buryo bufitanye isano n’ayo mafaranga.

Dosiye y’abakekwa yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi hanagaruzwe amafaranga asigaye.

Nyuma yo gusubizwa amafaranga ye, Skare yagize ati “Biratangaje cyane! Ntabwo nateganyaga ko nakongera kubona aya mafaranga angana atya. […] Ndashimira RIB ku bwo gukora iperereza mu gihe gito kandi ikaba imaze kugaruza aya. Ndumva nshaka kuvuga nti ‘Mwakoze!”.

Ibyaha abaregwa bakurikiranyweho ni birindwi birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo; guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe; iyezandonke; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; guhisha ibintu bikomoka ku cyaha no kumenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Aba ni bamwe mu bakurikiranyweho uruhare mu bujura bwa miliyari 1 Frw yibwe Umunya-Hongrie. RIB yaberetse itangazamakuru kuri uyu wa 29 Kamena 2021
Umwe muri batatu berekanywe na RIB kuri uyu wa 29 Kamena 2021 bagize uruhare mu bujura bwa miliyari 1 Frw yibwe Umunya-Hongrie
Skare Jonas yasubijwe 771.701.000 Frw amaze kugaruzwa muri miliyari 1 Frw yibwe
Skare asinyira ko ahawe mafaranga amaze kugaruzwa mu yo yibwe
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko hari abandi bagize uruhare muri icyo gikorwa bagishakishwa
Kugeza ubu muri miliyari 1 Frw yibwe hamaze kugaruzwa miliyoni 771.701 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .