00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yakiriye ibirego 6.680 bya ruswa mu myaka itatu ishize

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, bugaragaza ko mu 2020, imbaraga Leta ishyira mu kurwanya ruswa zagabanutseho 6% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho zari kuri 89,1%, ibi bigaterwa n’uko abayobozi bashyize imbaraga mu guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko impamvu iza ku isonga mu gutuma abantu batanga ruswa ari ukugira ngo gahunda zabo zihutishwe, aho 48.6% by’abayitanze ari cyo bifuzaga, mu gihe 33% bayitanga kubera ko ari bwo buryo bwonyine bwo kugera kuri serivise bakeneye.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, mu kiganiro cya RBA cyagarukaga ku buryo bwo gukumira ibyaha muri ibi bihe bya Covid-19, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Nabahire Anastase, yavuze ko urwego rw’ubutabera rutazareka gukomeza gukurikirana icyaha cya ruswa na cyane ko kidasaza.

Ati “Ruswa ni ishyano kuko iri mu byaha bimunga igihugu, icyaha cyayo ntigisaza, wagenda ukihisha ariko ibimenyetso byazaboneka ukabiryozwa. Abanyarwanda duhumuke turebe aho igihugu kigeze mu iterambere, tubikesha imisoro y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zikora neza zigahashya ruswa. Hari ibihugu byo gusengerwa kubera kumungwa na ruswa”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ruswa idindiza ibikorwa by’iterambere, ariyo mpamvu iki cyaha kidakwiye gusaza.
Ati “Ruswa yahawe umwihariko kubera ko ituma ibyakagombye gukorwa bidakorwa, hari abantu dukurikirana muri iyi minsi bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri, ukora ibi ateza ingaruka z’igihe kirekire kuko bya byumba by’amashuri bitazubakwa, ibi bikazateza ubujiji mu bana b’u Rwanda.”

Uyu Muvugizi yagaragaje ko hari ubwo ruswa itiza umurindi ubahohotera abana bakabatera inda.

Ati “Hari abatera abana inda bafite amafaranga barangiza bagatanga ruswa ku babyeyi babo ngo baceceke, bavuga ko bazabarihira amashuri n’ibindi. Ibi bitwereka impamvu icyaha cya ruswa kigomba guhabwa umwihariko, iyi ruswa ituma abakaryojwe ibyaha batabibazwa, abantu badufashe batange amakuru.”

Mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, bugaragaza ko urwego rw’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari zo ziri hejuru mu kwaka ruswa ababagana.

Mu 2020, impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa yaragaanutse agera ku 97.529 Frw, avuye ku 121.567 Frw mu 2019.

Kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego bya ruswa 6.680, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwakiriye ibirego 926.

Icyaha cya ruswa gihanwa n’itegeko ryo mu 2018, riteganya ko umuntu uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'icyaha cya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .