00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2023 saa 09:28
Yasuwe :

RIB yafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages