RIB yafashe umugabo washakishwaga akekwaho kunyereza umutungo w’amashuri i Nyamagabe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Bigoreyiki Jean Marie Vianney, ukurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibigo bitandukanye by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe.

Uyu mugabo wafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’igihe ashakishwa, akurikiranyweho kunyereza umutungo w’amashuri ya GS St Madeleine Ngoma, GS Kizi na ES Nyamagabe, yabereye umuyobozi mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yagize ati “Akurikiranyweho kunyereza umutungo wa biriya bigo, yagiye anyereza mu gihe yabiyoboraga. Yahagaritse imirimo umwaka ushize batangiye kumukurikirana, ahita abura kuko baramuhamagaraga ntiyitabe.”

Mbabazi yavuze ko uyu mugabo akazakurikiranirwa mu Karere ka Nyamagabe, aho ibyaha akekwaho byabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko Bigoreyiki afite byinshi cyane yarezwe muri raporo yakozweho, ku bigo yagiye ayobora.

Ati “Amashuri yagiye ayobora usanga yaragiye ayacunga nabi. Haba amafaranga leta yohereza mu mashuri, ni byinshi. Afite dosiye nini cyane, afite byinshi aregwa by’imicungire mu mashuri byakozwe ari umuyobozi w’ishuri.”

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Nteziryayo André, avuga ko umwaka ushize Bigoreyiki atawukoze igice kinini kubera ko yari yaratorotse.

Ati “Yagize amaze gukorerwa igenzura ry’imari, mu gihe abagenzuzi b’akarere bari batangiye gukora za raporo ku ishuri yayoboraga rya GS Ngoma, nibwo twamubuze.”

Avuga ko hari amafaranga menshi yanyereje nubwo atahita yibuka ingano yayo, gusa mu byo yibuka harimo amabati yageraga muri 200, amafaranga yagiye kubikuza agera kuri miliyoni 1.2 ntayageze ku ishuri n’ibindi byashyizwe muri raporo y’ubugenzuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza