00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB na UNICEF byatashye icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, byafunguye icyumba cyakirirwamo abana bashobora kuba bakorewe icyaha, bakurikiranyweho icyaha cyangwa abatanga ubuhamya ku cyaha cyakozwe.

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ku Ishami rishinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana, ni ho habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki cyumba kizafasha umwana gutanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho ariko bitamukuye umutima cyangwa ngo agire ubwoba.

Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka, agatuza agatanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho, bitamuteye ubwoba.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yavuze ko aha hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera.

Ati “Bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abafite ibyaha bakurikiranyweho, abakorewe ibyaha ndetse n’abafite amakuru bagomba gutanga.”

Yakomeje agira ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

Ati "Hari n’inyandiko hano umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana nk’uwo nguwo. Aha rero hazadufasha kugira ngo uwo mwana tumufashe gutuza no kuvuga ibyo agomba kutubwira byose kugira ngo abone ubutabera."

Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko muri gahunda zitandukanye basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda bahisemo gukorana na RIB nk’urwego rushinzwe kugenza ibyaha kandi rukaba rukunze no guhura n’ibyaha bikorwa cyangwa ibikorerwa abana.

Ati "Ni ibintu bizafasha mu kubahiriza bwa burenganzira bw’umwana ariko nanone bizafasha mu kugira ngo abana babashe kugira ahantu bashobora kugera bakisanzura, bakavuga ibyababayeho nta bwoba cyangwa ipfunwe, bitandukanye n’uko byakorwaga umwana ari imbere y’urukiko cyangwa imbere y’abandi bantu batandukanye."

Yakomeje agira ati "Ni iby’ingenzi ko umwana arindwa kugira icyo twita ihungabana rya kabiri. Hari ihungabana agira mu gihe cy’igikorwa [icyaha yakorewe cyangwa yakoze], noneho hakaba na rya hungabana agira iyo ari mu rukiko imbere y’abantu 20 cyangwa 25, asubiramo cya cyaha yakoze cyangwa yakorewe. Rero ubu buryo buzafasha kurinda ko umwana ahungabanywa kabiri."

RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, bafungura ku mugaragaro iki cyumba
Hatashywe icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe
Icyumba nk'iki cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ariko biteganyijwe ko bizagezwa ahandi
Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko umwana akwiye kurindwa kugira ihungabana
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyumba cyatashywe kizakemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .