00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB iri gushakisha umuganga mu Bitaro by’i Ndera ukurikiranyweho gusambanya umuntu ku gahato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2021 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rurimo gushakisha uwitwa Sugira Léonce ukekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Sugira wakoraga mu Bitaro bya Caraes Ndera biherereye mu Karere ka Gasabo, yatorotse RIB imukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwa Twitter rivuga ko iki cyaha cyakorewe mu Kagari ka Rukiri ya Kabiri, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Rikomeza rigira riti “Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.”

Uru rwego rwatanze numero za telefone abantu bashobora guhamagaraho mu gihe hari uwaba akeneye gutanga amakuru y’aho Sugira Léonce aherereye. Ni umurongo utishyurwa wa 166 ndetse na 112.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .